Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize icyo buvuga ku mpaka zazamuwe n’itangazo ryabwo risaba abantu kutanduza imihanda ya kaburimbo, busa nk’ubuhindura imvugo, kuko bwavuze ko hari abo bireba by’umwihariko, mu gihe mbere bwavugaga ko bireba n’abantu ku giti cyabo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ryagiraga riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryavugaga ko bireba abantu ku giti cyabo ndetse n’abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ryakomezaga rigira riti Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.” kandi ko “Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.”

Ni itangazo ryazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko baturuka mu bice birimo imihanda y’ibitaka, ku buryo ibinyabiziga byabo bihava byanduye, ndetse bikaba byakwanduza iya kaburimbo igihe biyigezeho.

Uwitwa Blessed yagize ati “Muzadushyiriraho abashinzwe koza ayo mapine ariko? Muzaze Masaka-Rusheshe imvura yaguye mumbwire aho nakogereza iyo modoka ngiye gukorera mu Mujyi. Nimudukorere imihanda ubundi murebe ko izo kaburimbo tuzongera kuzanduza.”

Uwitwa Dieudonne yagize ati “Hagati aho, turacyafite imihanda myinshi mito y’igitaka ku buryo iyo imvura yaguye imodoka ziyivamo zinjira mu minini nanone zifite ibitaka nubwo zaba zogejwe amapine mbere yo guhaguruka mu rugo. Na byo ni ukubizirikana ko tugifite urugendo rudusaba kwihanganira bimwe na bimwe.”

Hari n’abavuze ko ahubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukwiye kujya bubogereza imodoka, kuko zanduzwa n’imihanda y’uru rwego.

Uwitwa Uwizihiwe Leonne Laura yagize ati “None se ko hari imihanda iri mu mujyi itwanduriza imodoka ubwo umujyi wa Kigali urateganya kujya utwogereza amapine? Twe ntitwanduza imihanda ahubwo yo iratwanduriza kuko tuba twavuye mu rugo twogeje.”

Mu butumwa busubiza ibitekerezo byatanzwe n’abaturage, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabaye nk’ubuhindura imvugo ku itangazo bwari bwabanje gutanga buvuga ko kiriya cyemezo kireba abantu bose.

Ubu butumwa bwashyizwe kuri X mu masaha y’ijoro ryacyeye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagize buti “Turabashimira ibitekerezo mwatanze, byatweretse ko gahunda y’isuku muyishyigikiye. Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n’ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.”

Mu Mujyi wa Kigali haracyagaragara ibice bikirimo imihanda y’ibitaka, ku buryo iyo imvura yaguye, hakunze kugaragara ibyondo muri kaburimbo byagiye bisigwamo n’ibinyabiziga byaturutse muri ibyo bice.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru