Impaka zabaye nyinshi kubera itangazo ry’Umujyi wa Kigali risaba abantu kutanduza imihanda ya kaburimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impaka zazamuwe n’itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abantu barimo abakoresha ibinyabiziga kwirinda kwanduza imihanda ya kaburimbo, aho bamwe bavuga ko baturuka mu bice birimo imihanda y’igitaka irimo n’iyangiritse, ku buryo iyo imvura yaguye bagera ku mihanda ya kaburimbo bitabura ko yandura.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwashyize hanze itangazo rivuga ko “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda” kandi bikaba bireba abantu ku giti cyabo ndetse n’ abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwakomeje buvuga ko Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.” Bwavuze kandi ko “Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iri tangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bavuze ko baturuka mu bice birimo imihanda y’ibitaka, kandi ko mu gihe imvura yaguye imodoka zabo zidashobora kubura kugera ku mihanda ya kaburimbo ngo yandure.

Uwitwa Mutwarasibo kuri X, wanagaragaje amafoto y’umuhanda wo mu bice baturukamo mu Gatenga w’ibitaka wuzuyemo ibyondo, yagize ati “None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava mu rugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka? Ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo.”

Uwitwa Blessed we yagize ati “Muzadushyiriraho abashinzwe koza ayo mapine ariko? Muzaze Masaka-Rusheshe imvura yaguye mumbwire aho nakogereza iyo modoka ngiye gukorera mu Mujyi. Nimudukorere imihanda ubundi murebe ko izo kaburimbo tuzongera kuzanduza.”

Uwitwa Dieudonne yagize ati “Hagati aho, turacyafite imihanda myinshi mito y’igitaka ku buryo iyo imvura yaguye imodoka ziyivamo zinjira mu minini nanone zifite ibitaka nubwo zaba zogejwe amapine mbere yo guhaguruka mu rugo. Na byo ni ukubizirikana ko tugifite urugendo rudusaba kwihanganira bimwe na bimwe.”

Hari n’abavuze ko atari bo banduza imihanda, ahubwo ko Imihanda ari yo ibangiriza Ibinyabiziga, ahubwo ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ari bwo bwari bukwiye kujya buryozwa uburyo imihanda ibanduriza ibinyabiziga.

Uwitwa Uwizihiwe Leonne Laura na we yagize ati “Nonese ko hari imihanda iri mu mujyi itwanduriza imodoka ubwo umujyi wa Kigali urateganya kujya utwogereza amapine? Twe ntitwanduza imihanda ahubwo yo iratwanduriza kuko tuba twavuye mu rugo twogeje.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru