Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 62 wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore uvugwaho kwicuruza yari yatahanye ngo ajye kumupfumbata akitabira Imana iwe bivugwa ko bari batararyamana, aho we avuga ko yikubise hasi agahita ashiramo umwuka.

Uyu musaza witwa Abdoul asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Bikamba mu Kagari ka Kigese mu Murenge wa Rugarika, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko mu ijoro rya hirya y’ejo hashize, ku wa 28 Gicurasi 2025, uyu musaza yatahanye umugore bivugwa ko yicuruza, kugira ngo bajye kwinezezanya, ariko agapfira iwe.

Uyu musaza ubwe wagiye gutabaza inzego ubwo nyakwigendera yitabaga inama, yiyemereye ko yahuriye n’uwo mugore mu kabari, akamujyana iwe ngo ajye kumupfumbata, ariko ageze iwe yikubita hasi ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bwihutiye kugera aho uyu musaza acumbitse, bwasanze koko nyakwigendera yashizemo umwuka aho igice kimwe cye cyari ku buriri mu gihe ikindi cyari hasi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore, yemejwe na Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, wavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza.

Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gupimwa kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyaramuhitanye, mu gihe uyu musaza we yahise atabwa muri yombi.

Abaturanyi b’uyu musaza bumvise ibyo yatangazagaza bikimara kuba, bavuga ko yavugaga ko nyakwigendera yafashwe n’igicuri, akikubita hasi agahita ashiramo umwuka.

Aba baturage kandi bakeka ko nyakwigendera n’uyu musaza bari batagira icyo bakora, kuko uyu mugore yari acyambaye imyenda y’imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − two =

Previous Post

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Next Post

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

Related Posts

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

by radiotv10
27/06/2025
0

After a diplomatic dispute flared up between Belgium and Rwanda, Rwandans who want to visit Sweden can no longer apply...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America
MU RWANDA

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.