Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe, mu ibazwa yemera icyaha, akavuga ko iki cyaha yagitewe n’uburakari bwo kuba umugore we yari yagiye gusura abantu atamubwiye akanatinda.

Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, aregwa kwica umugore w’imyaka 49 bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, aho iki cyaha cyabereye aho batuye mu Mudugudu wa Ntoranya mu Kagari ka Cyamuhinda mu Murenge wa Muko.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buravuga ko bwamaze kuregera uyu mugabo Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye “ubwo umugore we [w’uregwa] yari avuye gusura umuntu, yagera mu rugo akamutonganya amubwira ko yagiye kuzerera atamubwiye aho agiye. Uregwa yafashe inkoni akubita umugore we, nyuma afata isuka ya majagu ayimukubita mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; akavuga ko umugore we yari yamuteye uburakari kuko yagiye atamubwiye aho agiye kandi agatinda kugaruka.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Next Post

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.