Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’urwiyeruruto by’umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Huye ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu, yemera icyaha akurikiranyweho, akavuga ko yabitewe n’amadayimoni yari yamufashe.

Uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwanamaze gushyikiriza dosiye ye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yakoze iki cyaha tariki 08 Gashantare 2025.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyaha cyabereye mu Muduhudu wa Rusuma mu Kagari ka Kabusanga mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye.

Bivugwa ko uyu musore yasambanyije uyu mwana, ubwo yari ari hari ya nyina wari uri guhinga, akamubona aho yari ari gukinira, undi akamuterura akamujyana ahiherereye akamusambanya.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye uwo mwana arimo gukinira hafi y’aho nyina yarimo guhinga munsi y’urugo, aramuterura amujyana mu nzu aramusambanya, umwana arize bihita bimenyekana arafatwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Avuga ko yabitewe n’abadayimoni bamufashe; abisabira imbabazi”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + sixteen =

Previous Post

Avugwa muri Rayon nyuma yo kwicarana na Skol n’icyari cyatumye hafungwa ikibuga ikoreraho imyitozo

Next Post

Hatangajwe amakuru mpamo ku rupfu rw’Umujenerali wari Intwari y’Abanyamulenge

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amakuru mpamo ku rupfu rw’Umujenerali wari Intwari y’Abanyamulenge

Hatangajwe amakuru mpamo ku rupfu rw’Umujenerali wari Intwari y’Abanyamulenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.