Ibitamenyerewe ku Isi byagaragaye ku mukobwa watunguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yiyemerera ko yabaye imbata yo kurya isabune, ndetse ko iyo atayibonye abura amahoro, ku buryo atuza iyo ayiriye.

Ni umukobwa witwa Tempestt Henderson wo muri muri Leta ya Frolida muri Leta Zunze Ubumwe za America, wabwiye Ikinyamakuru Truly ko akunda kurya isabune n’indi miti bifashisha mu gukora isuku, ku buryo ngo bigeze aho abura amahoro iyo atabonye agasabune ko kurya.

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa avuga ko byatangiye akiri muto ubwo yakundaga impumuro y’amasabune ku buryo yahoraga azihumuriza nyuma biza kugera atangira kurya arigataho haba amasabune y’ifu n’izindi zisanzwe cyane cyane mu gihe ari gukaraba mu maso yishimiraga kuyirya nta mpungenge.

Avuga ko byaje gukomeza kugeza ubwo abaswe na byo, aho byatangiye ubwo yabyukaga buri gitondo akihereraa karigata ku gasaune k’ifu ubundi umunsi we ugatangira neza.

Avuga kandi kurigata isabune byamufashaga no mu gihe yumva atanezerewe cyangwa afite ibyamubabaje, ku buryo iyo yaryaga isabune, yumvaga anezerewe n’agahinda kose kagahita gahunga. Avuga ko byibura ku munsi ashobora kurya isabune inshuro 7.

Yicaraga ku meza ubundi agafata ifurusheti n’icyuma akarya isabune akanasomeza indi

Icyakora nubwo ibyo byose abizi uyu mukobwa avuga ko amahoro ya mbere ayakura ku isabune. Aha yabwiraga umuganga.

Yagize ati “Ndya isabune iyo ndi gukaraba intoki, iyo ndi mu bukarabiro hari n’igihe ndya isabune nicaye mu cyumba cyanjye. Byonyine iyo ntekereje isabune cyangwa undi muti wose usukura mpita numva mbaye mushya. Iyo mpangayitse cyane ndya isabune nyinshi.”

Tempest yabonye atakomeza kubihisja, afata umwanzuro wo kubibwira inshuti ze ndetse n’ababyeyi ubwo yabonaga ko bikabije kubera ko ngo mu gihe abandi bitwaza twa bombo we yitwazaga agasabune ko kuza kunyunguta mu gihe ari ku ishuri.

Umuryango wemujyanye ku baganga cyane abakurikirana ibibazo byo mu mutwe ngo bamufashe gucika kuri iyo ngeso yashoboraga kuzamugeza ku rupfu.

Ni inkuru yavugishije abatari bacye, bamwe bakavuga ko bishoboka ko umubiri we utari nk’uwabandi.

Icyakora nyuma y’igihe avuye ka muganga amakuru avuga ko ubu yahagaritse kuyirya icyakora ngo aracyakunda impumuro yayo ndetse n’iyo imufasha kumererwa neza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru