Ikigo cy’itangazamakuru cy’u Budage ‘Deutsche Welle’ cyerekanye Film mbarankuru igaragaza uruhererekane rw’amateka kuva mu gihe cy’abakoloni b’Abadage n’uruhare rwabo rw’ibyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
- Uko Umudage Richard Kandt yageze mu Rwanda akisanisha n’Abanyarwanda;
- Umugambi watumye Abanyarwanda batangira kubaho mu moko;
- Umugambi wo kugirira nabi Abatutsi wari nk’umwuka abatetsi bahumekaga.
Ni bimwe mu bikubiye muri iyi film yiswe ‘Colonial Roots of the Genocide in Rwanda’ (Inkomo ya Jenoside uhereye mu gihe cy’abakoloni) igaragaza uruhare rw’Abadage nk’Igihugu cyakolinije u Rwanda cyatumye Jenodise iba.
Iyi Film yayobowe n’Umuryarwanda Ishimwe Samuel n’Umudage Matia Frica, ariko abanyamakuru bo mu Budage akaba ari bo bafashe iya mbere mu kuyikora
Ishimwe Samuel yagize ati ”Ni Film ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikibanda cyane cyane ku mizi yayo mu gihe cy’ubukoloni, uburyo amoko yahanzwe kuko iby’Ubuhutu n’Ubututsi ntabwo byari amoko nk’uko nyuma byaje kuba amoko, uburyo ubukoloni bwagize uruhare mu kubiba ayo macakubiri no guteza imbere kugira ngo abantu bangane bumve ko basumbana bikaza kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umunyamakuru w’Umudage Matia Frica avuga ko bakoze iyi Film bashaka kwereka isi inkomoko ya Jenoside kuva mu gihe cy’ubukoroni kugira ngo uwo ari we wese asobanukirwe amateka.
Ati “Abadage nta mateka bazi kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, byumwihariko ntabwo bazi inkomo ya Jenoside mu Rwanda, nitwe twakolonije u Rwanda bwa mbere, bidufitiye akamaro kubibwira Abadage kubera ko DW yumvwa n’isi yose, ni ingenzi cyane kuvuga kuri aya mateka y’inkomo ya Jenoside.”
Umuyobozi ushinzwe ibiganiro mu kigo cy’itangazamakuru cy’Abadage Dr Nadja Scholz avuga ko iyi Film yakinwe kugira ngo mu maso y’Abadage bamenye amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uruhare rw’ibisekuruza byabo bayigizemo.
Ati ”Twakoze iyi film kubera ko ni ingenzi kuvuga ku mateka, gusobanukirwa ibyabaye kubera ko ku mpande zombi nk’abadage turashaka kugararaza imizi ya Jenoside mu Rwanda kubera ko u Budagera bwarukolonije.”
Abarebye iyi Film ubwo yamurikwaga bwa mbere, bagaragaje ko nubwo Abanyarwanda bazaniwe amoko, ariko na bo batashyizemo inyurabwenge, bakemera gushukwa, akababera imbarutso yo kwangana.
Uwizeyimana Solange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati ”Dusobanukiwe neza ko abakolini ari bo bazanye amoko, bakazana n’ibipimo bagaragariza buri muntu ubwoko bwe bikarangira ubwoko bumufashe nyuma y’igihe runaka bikabyara Jenoside.”
Iyi Film mbarankuru yatangiye gutegurwa mu mpera zo mu mwaka wa 2022, irangira muri uyu mwaka wa 2024, yakiniwe mu Rwanda ndetse no mu Budage.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10
Yitwa nguki kuburyo twayishaka