Ibitutsi birimo ibikojeje isoni byatutswe Mukansanga byatumye haba inama y’igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemedi yanditse ibaruwa ifunguye asaba imbabazi ku bw’imyitwarire idahwitse yaranze bamwe mu bafana b’iyi kipe batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma. Iyi baruwa yakurikiwe n’inama y’igitaraganya yabaye kuri iki Cyumweru.

Mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United ukarangira amakipe yombi anganya 0-0 ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Mukansanga Salma, bamubwira amagambo y’urukozasoni nka “Malaya” n’andi menshi yuzuyemo ibitutsi.

Izindi Nkuru

Ni imyitwarire itarashimishije ubuyobozi bw’abafana ba Kiyovu Sports, bwananditse ibaruwa yo gusaba imbabazi.

Muri iyi baruwa ya Perezida w’aba bafana, Minani Hemedi yatangaje ko kubera iriya myitwarire idahwitse yaranze bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, hatumijwe “inama y’igitaraganya” yari igamije kwamagana iriya myitwarire.

Iyi baruwa ivuga ko “nyuma yuko dusanze hari imyitwarire igayitse yaranze bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, muri uwo mukino, bitwaje kutanyurwa n’imisifurire, ku marangamutima yabo, bakibasira umusifuzi Mukansanga Salma, bamukomera hakumvikanamo n’ibitutsi.”

Igakomeza igira iti “Twemeje ko twamaganye ku mugaragaro iyo myitwarire, ko idakwiye kuranga abakunzi ba Kiyovu Sports kuko mu ntego zayo harimo: Discipline, amitie na victoire (ikinyabupfura, ubushuti n’intsinzi).”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko abafana ba Kiyovu Sports basabye “imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Mukansanga Salma n’Abanyarwanda bose muri rusange.”

Perezida w’Abafana ba Kiyovu kandi yizeje ko nihamenyekana abagize uruhare muri iriya myitwarire idahwitse, bazahanwa kandi ibihano bazahabwa bikazatangazwa.

Mukansanga ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga

Cedric KEZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ivan Kayonga says:

    Kiyovu igombwa guhanwa ikigishwa ikinyabupfura, it’s high time, Niko bigenda nahandi kw’ isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru