Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA
0
Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yitwikiye inzu ye yabanagamo n’umuryango we, aho bikekwa ko yabitewe n’umujinya dore ko yanayishumitse nyuma yo gushaka kugirira nabi umugore n’abana be, bakamuhunga, ubundi akadukira inzu ye akayitwika.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 ahagana saa kumi za mu gitondo, mu Mudugudu wa Ngugu mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu aho umugabo witwa Nshimiyimana Noel washakanye na Clementine Nyirakamazi, yashumikaga iyi nzu ye.

Amakuru atangwa n’abaturanyi babo, avuga ko bamaze imyaka itatu bafitanye amakimbirane, y’intonganya za buri munsi, ndetse bikaba binashimangirwa n’umugore w’uyu mugabo.

Clementine Nyirakamazi, Umugore w’uyu mugabo, yabwiye RADIOTV10 ko amakimbirane yabo ashingira ku kuba uyu bashakanye asesagura umutungo mu buryo bukabije, aho amafaranga yose yabonetse aba ashaka kuyajyana mu kabari.

Nyirakamanzi avuga kandi ko umugabo we akunze gutaha yasinze, kuko igihe kinini akimara mu kabari anywa inzoga, akaza amukubita anamutonganya.

Uyu mugore avuga ko intandaro yo gutwika iyi nzu, ari amakimbirane bagiranye ejo, ubwo uyu mugore yari atashye agasanga umugabo we yakinze iyi nzu adashaka ko ayiraramo, ari na bwo yafashe icyemezo cyo kujya kurara mu baturanyi we n’abana babo bari bavuye ku ishuri ntaberemerere no kwinjira ngo bakuremo imyenda y’ishuri.

Ati “Bigeze mu rukerera nka saa kumi, ni bwo abaturanyi bambwiye ko iwanjye hari gushya, nje nsanga hari gushya koko.”

Avuga ko iyi nkongi atari impanuka isanzwe, ahubwo ko byakozwe n’umugabo we, kuko no mu gutwika yahereye ku myenda ye yari iri muri iyi nzu.

Iyi nzu yahiriyemo ibikoresho byose byarimo birimo akabati ko mu ruganiriro, intebe n’ameza ndetse n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu. Ni mu gihe uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.

Bagiye kubona babona inzu iri gukongoka
Yahiriyemo ibikoresho byose byarimo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye

Next Post

Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.