• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibivugwa ku ihagarikwa rya Muhawenimana umaze imyaka ayobora abafana b’Amavubi

radiotv10by radiotv10
14/04/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibivugwa ku ihagarikwa rya Muhawenimana umaze imyaka ayobora abafana b’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Muhawenimana Claude umaze imyaka ari Umuyobozi w’Abafana b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yandikiwe na Komite Nyobozi y’aba bafana imumenyesha ko ahagaritswe muri izi nshingano kubera gukekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe abafana.

Amakuru avuga ko iri hagarikwa rya Muhawenimana Claude rishingiye ku mafaranga yaba yaranyereje yari yagenewe abafana b’Amavubi nyuma y’imikino ya FIFA Series, aho abafana bayishyigikiye cyane ndetse ikanegukanamo igikombe, ariko ntabagereho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko ihagarikwa rya Muhawenimana rije nyuma yuko hateranye inama za komite nyobozi y’abafana b’Ikipe y’Igihugu, zabaye mu matariki anyuranye, nko ku ya 04 n’iya 09 Mata 2026.

Komite Nyobozi y’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, yandikiye mu bihe binyuranye uyu wari ubayoboye, ngo ajye gutanga ibisobanuro kuri ayo mafaranga yari yagenewe abafana ariko ntabagereho, ariko akanga kwitaba.

Tariki 12 Mata 2026 habaye indi nama, nabwo yari yatumijwemo Muhawenimana Claude, ariko na bwo ntiyayitabira, nyuma haza gufatwa icyemezo cyo kumwandikira amenyeshwa ko yahagaritswe.

Imyanzuro yo guhagarika uyu wari umuyobozi w’Abafana b’Amavubi, yanamenyeshejwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yari yagenewe abafana akanyerezwa na Muhawenimana Claude, ari miliyoni 3 Frw, akanavugwaho kandi kuba yaritabiriye inama za FERWAFA, aho kugenda nk’uhagarariye abafana, akagenda mu izina rye.

Muhawenimana Claude we ahakana ibi avugwaho, akanavuga ko ibyo kumuhagarika kuri we atabyemera kuko abamuhagaritse batabifitiye uburenganzira n’ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 17 =

Previous Post

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

Next Post

Saving on Bank vs Saving on Mobile Money: Which Is Better?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Saving on Bank vs Saving on Mobile Money: Which Is Better?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.