Ibivugwa ku kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwato buzwi nka ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu ireremba mu Kivu, bwahuriye n’ikibazo mu gice cy’iki Kiyaga giherereye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko uwari ubutwaye agonze ikibuye kiri mu mazi, bugahagama.

Aya makuru yabanje gutangazwa n’Ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, mu butumwa cyatambukije ku mbuga nkoranyambaga zacyo.

Izindi Nkuru

Ibinyamakuru nka Imvaho Nshya, byatangaje amakuru byisunze aya yatangajwe na The New Times, mu butumwa bwanyujijwe kuri X, bugira buti “Ubwato bwa bwa Hoteli, ya mbere y’u Rwanda ireremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu Mantis Kivu Queen uBuranga, bwarohamye mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’uko umusare wabwo agonze urutare.”

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Igihe, na yo avuga ko ubu bwato bwahuye n’iki kibazo ku wa Mbere mu masaha y’igitondo.

Iki kinyamakuru, kivuga ko ubu bwato “bwagonze ibuye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi.”

Amakuru avuga kandi ko ubwo ubu bwato bwari bumaze kugira iki kibazo ndetse bugahagama aho bwagongeye icyo kibuye, hahise hakorwa ubutabazi bwihuse, ku buryo abari baburimo batabawe bataragira n’umwe ugira ikibazo.

Uwatanze amakuru kandi yavuze ko umusare wari utwaye ubu bwato, yagonze icyo kintu cyatumye buhagama, atakibonye, ariko ko butigeze burohama, uretse kuba bwaheze aho bwari bugeze. Yagize ati “Ni uko kugonga cyangwa se guhagama kwabayeho.”

Iki kibazo cyabayeho ubwo ubu bwato busanzwe bukora nka Hoteli bwariho butembereza abayicumbitsemo nk’uko bisanzwe, bari kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda.

Hahise hakorwa ibikorwa by’ubutabazi

RADIOTV10

Comments 2

  1. My God none c nta GPS cg Camera Zirebahasi muzi bugira Rwose ibyabaye byabaye ariko hongerwemo ibituma bushobora kumenya inzitizi zirimukiyaga cyakivu

  2. 0793330687 says:

    Hashakimana Emy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru