Perezida Kagame yashyize mu myanya anazamura abasirikare barimo batatu binjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu myanya y’ubuyobozi abasirikare 17 barimo Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa wagizwe Umugaba Mukuru Ushinzwe serivisi z’Ubuzima, anazamura bamwe mu mapeti barimo batatu bahawe ipeti rya Brigadier General bavuye ku rya Colonel,

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, nk’uko tubikesha Urubuga rwa RDF, n’imbuga nkoranyambaga z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yemeje ishyirwaho ry’Ishami rya Serivisi z’ubuzima rya RDF, anashyiraho abayobozi ndetse anazamura mu ntera mu buyobozi bwaryo.”

Mu bashyizwe mu myanya, mu ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubuzima, ari we Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa.

Hari kandi Col Dr John Nkurikiye wazamuwe mu mapeti, ahabwa irya Brigadier General ahita anagirwa Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda Ushinzwe serivisi z’ubuzima.

Barimo kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, Brig Gen Dr Jean Paul Bitega, hakaba Col Dr Eugene Ngoga wazamuwe mu mapeti, ahabwa irya Brigadier General ahita anagirwa umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Ikitegererezo byo ku rwego rwa kaminuza by’Ingabo z’u Rwanda.

Nanone Col Dr Chrysostome Kagimbana yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ahita anagirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubufasha mu by’ubuvuzi mu karere.

Col Dr Eric Seruyange, yagizwe Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikirana indwara ndetse n’ubuvuzi rusange, mu gihe Lt Col Leon Ruvugabigwi yagizwe Umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho.

Muri serivisi z’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda, kandi, Lt Col Vincent Sugira, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa, ubushakashatsi na Inovasiyo.

Mu zindi serivisi, Brig Gen Franco Rutagengwa yagizwe umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, Col Lambert Sendegeya agirwa umuyobozi mukuru wa J1, naho Col Faustin K. Nsanzabera agirwa umuyobozi wa J6.

Col Ignace Tuyisenge yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Burigade ishinzwe imyitwarira ya gisirikare (Military Police), Col Pacifique Kabanda agirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Seraphine Nyirasafari agirwa umuyobozi wa CIMIC – J9 ku cyicaro Gikuru cya RDF. Naho Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi Mukuru Wubgirije wa Burigade ya 309.

Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru Ushinzwe serivisi z’Ubuzima
Col Dr Eugene Ngoga wazamuwe mu mapeti, ahabwa irya Brigadier General ahita anagirwa umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Ikitegererezo
Col Seraphine Nyirasafari agirwa umuyobozi wa CIMIC – J9 ku cyicaro Gikuru cya RDF

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru