Hatanzwe umucyo ku kibazo Ubwato bukora nka Hoteli mu Rwanda bwagiriye mu Kiyaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ubwato bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukora nka Hoteli, bwatanze umucyo ku kibazo bwagiriye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, buboneraho kwisegura ku ngaruka cyaba cyaragize ku bari baburimo.

Ni nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, mu gihe ikibazo nyirizina cyabaye ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu masaha ya mbere ya saa sita.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko amakuru agiye hanze y’iki kibazo ubu bwato bwagiriye mu Kiyaga rwagati mu gice giherereye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bw’iyi Hoteli, bwasobanuye imiterere y’iki kibazo.

Mu itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen uBuranga, bwavuze ko “Turemeza ko Mantis Kivu Queen uBuranga yariho igenda mu mazi, yasekuye ibuye ritari ryagaragaye mu Kiyaga cya Kivu ku wa 29 Mata 2024.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Ikibazo cyahise gikemurwa mu buryo bwihuse, kandi abashyitsi ndetse n’abakozi bahise batabarwa bakurwamo nk’uko biteganywa n’amabwiriza.”

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli bukomeza buvuga ko umutekano n’ituze by’abakiliya bayo ndetse n’abakozi bayo; biza ku isonga, bityo ko buboneraho kwisegura ku ngaruka zaba zaratewe n’iki kibazo.

Bugakomeza buvuga ko “Itsinda ry’abatekinisiye bari mu bwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga kugira ngo risuzume uburyo ubu bwato bwangiritse ndetse banarebe ibikenewe gutunganywa.”

Ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen uBuranga bwizeje ko ibizava mu isuzuma riri gukorwa n’iri tsinda, bizatangazwa kandi bukizeza ko iyi hoteli izasubukura ibikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru