Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iraburira abari gushaka imikono y’abashyigikira Kandidatire zabo zo kugira ngo bazahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite nk’abakandida bigenga; kuzirinda gukoresha uburiganya nk’ubwigeze kubaho mu matora yabanje, burimo n’abasinyishije abantu batakiriho.

Diane Shima Rwigara washatse guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, yavuzweho ubu buriganya bwo kuba ubwo yari ari gushaka abamusinyira ko bashyigikiye Kandidatire ye, yarasinyishije abantu batakinariho.

Izindi Nkuru

Abifuza gutanga kandidatire nk’abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ya 2024 agiye kuba bwa mbere ahujwe mu Rwanda, kuva tariki 18 Mata 2024, batangiye gushaka imikono y’abantu 600 babashishyigikiye bagomba kuva mu Turere twose tw’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, agira inama abatangiye iki gikorwa kuzirinda kugwa mu buriganya bwagaragaye mbere muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Avuga ko igishyizwe imbere mu bikorwa by’amatora, ari amategeko, ndetse ko iyi Komisiyo ifite ububasha n’inshingano zo kuzashyira imbere y’Abanyarwanda abantu amategeko yemerera kuba abakandida. Abo twakira bose tubamenyesha amategeko n’amabwiriza kandi tukabaha n’ibibafasha kugira ngo babashe kubyibuka.”

Avuga ko umuntu wifuza kuba Umuyobozi akwiye kwirinda amanyanga nk’ayo, kuko byaba binyuranyije n’indangagaciro zibereye Umuyobozi w’Abanyarwanda.

Ati “Umuntu wifuza kuba umuyobozi kuri uru rwego agomba kuba ari inyangamugayo muri we, bityo n’ibyo akora byose bikaba bijyanye na byo kuko atari yo yaba ahemukiye Abanyarwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko uru rwego rworohereje abantu bifuza kwinjira muri iki gikorwa kugira ngo bazagikore neza, ku buryo “Nta mpamvu tubona umuntu atakoresha amahirwe yose yahawe n’Igihugu agakora ibitemewe n’amategeko.”

Yaboneyeho kugira inama abari muri iki gikorwa ko “bakora ibikwiriye biteganywa n’amategeko kandi tunababwira ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyakorwa kitajyanye n’amategeko tuzakimenya kandi uzatakaza amahirwe wari warahawe. Uzica amategeko, turi mu gihugu kigendera ku mategeko azamukurikirana.”

Oda Gasinzigwa atangaza ko kandidatire z’abifuza kuzitanga mu bazahatanira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, zizatangira kwakirwa tariki 17 Gicurasi 2024 nyuma y’uko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga bo ubu bari muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Yavuze ko umubare n’amazina y’Abifuza guhatana nk’Abakandida bigenga, bizatangazwa mu gihe cya vuba aha, nyuma y’uko hakozwe igenzura niba mu mikono basinyishije hatarabayemo uburiganya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru