Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, abagezaho ubutumwa bagenewe n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine, Maj Gen Vincent Nyakarundi arimo muri Sudani y’Epfo, aho yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UN buzwi nka UNMISS, bafite icyicaro mu Kigo cya Gisirikare i Juba.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa RDF buvuga kandi ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yabanje guhura n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ziri muri ubu Butumwa, ndetse n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri ubu butumwa, Nicholas Haysom, baganiriye ku mikorere y’abasirikare b’u Rwanda muri UNMISS.

Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol; baganira ku guteza imbere imikoranire isanzweho hagati ya RDF n’ingabo za Sudani y’Epfo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, kandi yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Kigo cya gisirikare kizwi nka Thongping Base Camp.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje kuri aba basirikare b’u Rwanda, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bwa RDF, bwo kubashimira ku kuba bakomeje kuzuza inshingano zabo muri ubu butumwa bwa UN, babikorana ubunyamwuga n’imyitwarire iboneye.

Yaboneyeho kandi kubamenyesha uko umutekano w’u Rwanda uhagaze ndetse n’uwo mu Karere iki Gihugu cyabo giherereyemo, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga bakomeza guhesha ishema Igihugu cyabibarutse.

Maj Gen Vincent Nyakarundi ubwo yakirwaga mu Kigo cya Gisirikare i Juba
Yabanje guhura n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri UNMISS, Nicholas Haysom
Yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru