Ibivungwa nyuma y’inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Integuza y’ubukwe bwa Kanimba na Soleil bakinana muri Film, ikomeje kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza niba ari impamo cyangwa atari ukuri, mu gihe bo ubwabo bavuga ko ari ukuri, ariko abo bakorana bakavuga ko batabizi.

Kuri uyu wa Gatatu, ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana integuza y’ubukwe (Save the Date) bwa Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba muri Filime ya ‘Bamenya’ yerekana ko agiye kurushinga na Uwase Delphine wamamaye nka Soleil bakinana muri iyi filimi.

Izindi Nkuru

Iyi nteguza y’ubu bukwe bw’aba bakinnyi ba filimi bamaze kumenyekana muri sinema Nyarwanda, yerekanaga ko bazarushinga muri uku kwezi k’Ugushyingo tariki 17.

Ni integuza yabanje kwitangarizwa na Kanimba ubwe, wasabye abakunzi be n’aba Soleil kuzaza kubashyigikira muri iyi ntambwe bagiye gutera yo gushyingiranwa.

Mu butumwa buherekeje iyi Save the Date yashyizwe kuri Instagram na Kanimba, yagize ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane ku wa 17 Ugushyingo 2023.”

Soleil yemereye Ikinyamakuru Inyarwanda cyandika ku myidagaduro ko ubu bukwe buhari koko, avuga ko nyuma y’urukundo rwabo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Bamwe mu bagize ibitekerezo batanga kuri iyi Save the Date, barayishidikanyaho, bavuga ko ari ibyeze mu myidagaduro bamwe bita gutwika cyangwa Prank.

Umunyamakuru Irene Murindahabi, na we ari mu bagize icyo bavuga kuri iyi Save the Date, avuga ko atari iy’ukuri.

Mu butumwa yanyuije kuri Instagram, Irene Murindahabi yagize ati “Dore Rumaga na Bahali barababeshye mbarabuye bamwe murantuka, ubu nimvuga ko n’ibi bishobora kuba ataribyo murantuka ngaho mugire vuba nigendere.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yabajije Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umuyobozi w’iyi filimi ikinamo aba bombi, avuga ko aya makuru atayazi. Yagize ati “Ni igihuha. Ntabwo ari inkuru ya nyayo.”

Soleil na Kanimba bavuzweho iby’ubu bukwe, uretse kuba bakinana muri Bamenya, bamaze iminsi bari no gukina muri Filime nshya yitwa Ganza, aho bakina bakundana.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru