Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibura ry’iteka rya Minisitiri rihana abakoze ibyaha byoroheje ritera ubucucike mu magereza

radiotv10by radiotv10
08/07/2021
in MU RWANDA, Uncategorized
0
Ibura ry’iteka rya Minisitiri rihana abakoze ibyaha byoroheje ritera ubucucike mu magereza
Share on FacebookShare on Twitter

Kuba Hatarajyaho iteka rya minisitiri w’ubutabera rigena uko itegeko ryo  guhanisha abakoze ibyaha byoroheje, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ni kimwe mu bituma ishyirwa mu bikorwa byaryo bigorana nyamara ngo bikozwe byagabanya ubucucike mu za gereza zo mu Rwanda riri ku rwego rwo hejuru.

Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iheruka, yerekanye ko  muri 2019 ubucucike muri gereza buri ku 124%  nyamara igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  mu ngingo ya 47 rivuga ko: Itangwa ry’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ivuga ko abakoze ibyaha byoroheje bihanwa n’igihano cyitarengeje igifungo cy’imyaka 5 bajya bahabwa ibihano nsimburagifungo  ariko  hakanajyaho iteka rya minisitiri w’ubutabera  nyamara kuva 2018 iri teka ntirirajyaho   kandi hari abaturage bavuga ko ibibihano bigiyeho babyishimira

Umwe yagize ati “Hagiyeho ikigihano byaba ari byiza kuko barya badakora ariko icyogihe bakoze TIG byatuma binjiriza igihugu “

Undi yunzemo ko  byatuma ubucucike  muri gereza bugabanuka.

“Urabona gereza zaruzuye kandi babahaye gukora ibyo bihano bifitiye igihugu akamaro byatuma bikosora kandi bakanakora ibiteza imbere igihugu mbese urugero bakubakira nk’abapfakazi bagakubura imihanda cyangwa bagatunganya za sitade”

Inteko Ishingamategeko umutwe wa SENA, na yo iherutse kuvuga ko guhanishwa imirimo y’inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ari byo bishobora kuzaba umuti mukugabanya ubucucike muri za gereza.

Kuba hatarajyaho iteka rya Minisitiri w’ubutabera ni imwe mu mbogamizi ituma habaho kugorana  mu ishyirwa mubikorwa by’iritegeko nk’uko bisobanurwa na Me Mukashema Marie Louise wo mu muryango utanga ubufasha mu by’amategeko.

“N’ubwo rero biri mu mategeko haracyari imbogamizi z’uko hari iteka rigena uburyo bishyirwa mu bikorwa. Ibyo rero n’icyo kibazo gihari, nibaza ko rero inzego bireba zigomba kubikoraho hakajyaho iteka noneho bizashyirwe mu bikorwa” Me Mukashema

Yakomeje agira ati “Ingaruka zo zorahari kubera ko ziri mu  buryo bubiri. Ufata icyemezo cyangwa inkiko bibaza bati “ese nimfatira uyu muntu icyemezo nkamusabira igihano nsimbura gifungo, kirashyirwa mu bikorwa gute?. Ese niba ishyizwe mu bikorwa bizaba biri mu buryo bunoze?

“Izindi mbogamizi ni ku bantu bahawe ibyo bihano. Ashobora kuba yahabwa icyo gihano ariko ishyirwa mu bikorwa by’igihano yahawe bigateza imbogamizi” Me Mukashema

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  mu  Ingingo ya 50 biteganywa ko uburyo bwo gukora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro bushyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika nyamara kugeza  ubu ntirirajyaho ndetse ni rya minisitiri w’ubutabera

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 6 =

Previous Post

#TOTALCAFCLQ: Scandinavia WFC yamenye amakipe bazahura bashaka itike ya TOTAL Champions League

Next Post

Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon

Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.