Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ikawa bo mu Mirenge ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro na Nyamyumba mu ka Rubavu, baravuga ko nyuma ifunga ry’uruganda rwa COOPAC Nyamwenda rwatunganyaga umusaruro wabo, ryabateye igihombo gikomeye kuko basigaye bagurisha n’abamamyi, babaha amafaranga y’intica ntikize.

Musabyimana Chrisostome usanzwe ari umuhinzi w’ikawa wo mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko nyuma y’ifungwa ry’uru ruganda, ubu bagurisha n’abamamyi baba bagendagenda mu nzira. Ati  “Hari abaguzi bagendana udukopo, ni bo nyihereza.”

Bizimana Marcel avuga ko ifunga ry’uru ruganda ryabashyize mu ihurizo, kuko abamamyi babahenda bitwaje ko badafite isoko ryo kubagurira umusaruro wabo.

Ati “Twabuze aho tugemura ikawa zacu, n’aho tuzijyanye hakaba kure bitewe n’uko twabuze inganda, uwo basanze azifite mu rugo bamuha amafaranga bakijyanira bakaduha ibiciro bishakiye.”

Musabyimana Chrisostome na we ati “Mu makopo nyine ni igiciro kiba kitagenwe na Leta kuko igikombe cy’icupa baduha 450 Frw kandi kibamo hafi ikilo kimwe.”

Umusaruro ngo barawubona ariko abamamyi bakabunama hejuru bakabahenda

Umuyobozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Faustin Kabasha avuga ko bamenye iki kibazo cy’uru ruganda rutari kwakira umusaruro w’abahinzi, kandi ko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo cy’abahinzi batabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Ati “Ni ku mupaka wa Rubavu na Rutsiro kandi ni agace karimo inganda nyinshi kandi twari twasabye ko inganda zegereye aho gushyiraho abakozi babo bagura umusaruro kugira ngo umuhinzi ye kubura aho agemura umusaruro kubera uruganda rutaratangira gukora.”

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda abamamyi kuko batubya umusaruro bagura ikawa iteze neza ndetse akagaragaza ko ku ikubitiro NAEB yashyizeho igiciro cy’amafaranga 600 Frw ku kilo ariko ko amakuru ahari ari uko muri aka gace amafaranga make yishyurwa ikilo kimwe cy’ikawa ku ruganda cyangwa site yemewe ari 800 Frw.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 7 =

Previous Post

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wihandagaje akongera gushinja u Rwanda ikinyoma kiremereye

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.