• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ikawa bo mu Mirenge ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro na Nyamyumba mu ka Rubavu, baravuga ko nyuma ifunga ry’uruganda rwa COOPAC Nyamwenda rwatunganyaga umusaruro wabo, ryabateye igihombo gikomeye kuko basigaye bagurisha n’abamamyi, babaha amafaranga y’intica ntikize.

Musabyimana Chrisostome usanzwe ari umuhinzi w’ikawa wo mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko nyuma y’ifungwa ry’uru ruganda, ubu bagurisha n’abamamyi baba bagendagenda mu nzira. Ati  “Hari abaguzi bagendana udukopo, ni bo nyihereza.”

Bizimana Marcel avuga ko ifunga ry’uru ruganda ryabashyize mu ihurizo, kuko abamamyi babahenda bitwaje ko badafite isoko ryo kubagurira umusaruro wabo.

Ati “Twabuze aho tugemura ikawa zacu, n’aho tuzijyanye hakaba kure bitewe n’uko twabuze inganda, uwo basanze azifite mu rugo bamuha amafaranga bakijyanira bakaduha ibiciro bishakiye.”

Musabyimana Chrisostome na we ati “Mu makopo nyine ni igiciro kiba kitagenwe na Leta kuko igikombe cy’icupa baduha 450 Frw kandi kibamo hafi ikilo kimwe.”

Umusaruro ngo barawubona ariko abamamyi bakabunama hejuru bakabahenda

Umuyobozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Faustin Kabasha avuga ko bamenye iki kibazo cy’uru ruganda rutari kwakira umusaruro w’abahinzi, kandi ko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo cy’abahinzi batabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Ati “Ni ku mupaka wa Rubavu na Rutsiro kandi ni agace karimo inganda nyinshi kandi twari twasabye ko inganda zegereye aho gushyiraho abakozi babo bagura umusaruro kugira ngo umuhinzi ye kubura aho agemura umusaruro kubera uruganda rutaratangira gukora.”

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda abamamyi kuko batubya umusaruro bagura ikawa iteze neza ndetse akagaragaza ko ku ikubitiro NAEB yashyizeho igiciro cy’amafaranga 600 Frw ku kilo ariko ko amakuru ahari ari uko muri aka gace amafaranga make yishyurwa ikilo kimwe cy’ikawa ku ruganda cyangwa site yemewe ari 800 Frw.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 7 =

Previous Post

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wihandagaje akongera gushinja u Rwanda ikinyoma kiremereye

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.