Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu na Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko imbuto y’ibigori bahawe muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ yanze kwera, none inzara ibageze ahabi, ku buryo hari n’abasuhutse.

Aba baturage bavuga ko Leta yabahaye imbuto y’ibigori nk’uko bisanzwe, bagahinda biteze ko bazeza, ndetse kuri bamwe ibi bigori biramera, ariko bategereza ko biheka baraheba.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Imbuto ikizamuka mu butaka bikiri bito byari bimeze neza ari umukara bisa neza bwite ari byiza, ariko bigeze hejuru bitangira kujya bigenda binyunyuka, bihita byanga burundu.”

Undi ati “Bamwe bahumiye kuri iyo mbuto nziza bo uri kubona ibigori byabo byataramye, naho abahumiye kuri iyo mbuto mbi uri kubona wapi binari hasi byanze kurenga ku iyogi.”

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro bavuga ko na bo bahuye n’iki kibazo, bavuga ko cyatumye bugarizwa n’amapfa ku buryo hari n’abasuhutse.

Ufite umuturanyi we wahunze inzara, yagize ati “Hano haruguru y’iwanjye hari umuhungu witwa Rukara, umuhungu wa Kadodo ubukene bwaramufashe bitewe no kubura icyo kurya kuko ntacyo yasarure aravuga ati ‘ntabwo nakomeza kwicirwa n’inzara aha ngaha’ afatiraho aragenda.”

Beretse umunyamakuru ingo za bamwe mu basuhutse

Uyu muturage wagiye no kwereka umunyamakuru aho uyu mugenzi we yari atuye, yakomeje agira ari “Ni inzara yamujyanye kubera yahinze ntasarure ahinze ibijumba abona bitazera ngo bimushyikire akiri hano. Dufite nk’inzu eshantu z’abantu bagiye kandi mu Mudugudu umwe.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Rubavu, Jean Claude Murangwabugabo ntiyemera ibivugwa n’aba baturage bo mu Karere ka Rubavu kuko iyo mbuto yanze kwera batazi aho bayikuye.

Yagize “Binyuze muri Smart Nkunganire, umuhinzi ariyandikisha ku mucuruzi w’inyongeramusaruro uzwi na Leta cyangwa se muri ‘Tubura’ akajya kuhafatira imbuto nziza yemewe na Leta yizewe. Umuhinzi waguze imbuto ahantu hizewe ntakibazo ifite.”

Ibigori bahinze bategereje ko biheka baraheba
Bamwe bafashe icyemezo bafunga ingo zabo bajya gushaka iyo bweze

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru