Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Gen.Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF; wagizwe Ambasaderi muri Tanzania, na Teta Gisa Rwigema wagizwe Umuyobozi Mukuru muri MINAFFET ushinzwe Afurika.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare iyobowe na Perezida wa Repubilika Paul Kagame.

Izindi Nkuru

General Patrick Nyamvumba wigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agiye guhagararira u Rwanda muri Tanzania, umwanya wanigeze kubamo Maj General Charles Karamba, ubu akaba aruhagarariye muri Ethiopia.

Mu bashyizwe mu myanya kandi, harimo Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB.

Naho Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana yagizwe Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Hungary, naho Marie Grace Nyinawumuntu agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe Ububanyi Mpuzamahanga bw’u Burayi na America.

Muri iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi, Teta Gisa Rwigema, umukobwa w’Intwari Gen Fred Gisa Rwigema, yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika.

Naho Virgile Rwanyagatre agirwa Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Asia, Pacific na Middle East, Olivier Rutaganira agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocol.

UKO ABAYOBOZI BASHYIZWE MU MYANYA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru