America yaciye undi muvuno mu kuvugutira umuti imvururu zimaze amezi 10 muri Sudan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za America zashyiriyeho Sudan intumwa yihariye, mu rwego rwo kongera kugerageza bundi bushya, kumvikanisha impande zihanganye mu ntambara imaze amezi 10 muri Sudan.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, rivuga ko Tom Perriello wigeze kuba intumwa idasanzwe mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, ari we wagizwe intumwa idasanzwe izahuza ingamba za America kuri Sudan, kandi agateza intambwe ibikorwa bigamije kurangiza aya makimbirane.

Izindi Nkuru

Mu bindi afite mu nshingano, ni ukugenzura uko ibikorwa by’ubutabazi bibasha kugera aho bikenewe, hamwe n’inkunga ku baturage ba Sudan cyane cyane muri ibi bihe by’amajye.

Iyi ntambara yo muri Sudan imaze amezi 10, imaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage, mu gihe abasaga Miliyoni 1,6 bahunze.

Yanateje inzara ikomereye miliyoni 25 z’abaturage, ku buryo abarenga 1/2 cy’abaturage ba Soudan bose barambirije ku mfashanyo mpuzamahanga, nk’uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru