Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburengerazuba bw’u Rwanda hongeye kuva inkuru y’incamugongo

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in MU RWANDA
0
Iburengerazuba bw’u Rwanda hongeye kuva inkuru y’incamugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba iherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye benshi, habereye impanuka y’imodoka yaguye mu mukoki ubwo yari igeze mu Murenge wa Bwishyura, ihitana abantu batanu, abandi benshi barakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Gicurasi 2023, ubwo iyi modoka yari igeze mu Kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa Bwishyura.

Amakuru avuga ko iyi modoka isanzwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yari itwaye abantu bari bavuye mu mihango y’ubukwe mu Murenge wa Rubengera, ubwo bariho bataha muri Mubuga.

Iyi mpanuka kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René.

Yavuze ko yi modoka yakoze impanuka ubwo yari igeze aho yabereye, “Umushoferi yakubise ibyuma arenga umuhanda, imodoka irenga umuhanda igwa muri metero ziri hagati ya makumyabiri (20) na makumyabiri n’eshanu (25).”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje ko abantu batanu bahise bitaba Imana, ariko hakaba hakomeretse n’abandi bari muri iyi modoka.

Iyi mpanuka ibereye mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’iminsi micye iyi Ntara yibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, igahitana ubuzima bw’abarenga 130, barimo 16 bo mu Karere ka Karongi kabereyemo iyi mpanuka yo yahitanye abantu batanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eleven =

Previous Post

Umujenerali wakoze ibitazibagirana ku Isi yitabye Imana

Next Post

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.