Abagize inteko izatora Abadepite mu cyiciro cy’abagore bo mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi bari baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida, batumiwe babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo ariko igihe cyo kuyahabwa kigeze ntibahita bayahabwa, bamwe barabyijujutira, ndetse hari abavuye muri Sitade saa moya z’ijoro.
Aba bagore bavuga ko bageze muri sitade mu gitondo kare bagategereza abakandida, ariko bahagera saa tanu, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiye saa munani.
Nyuma y’uko bari bahawe ubutumwa babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo, ndetse ko bari bunahabwe ifunguro rya saa sita, ariko ubwo gahunda zari zihumuje, bababwiye ko byahindutse.
Marie Christine Vumiliya waturutse mu Murenge wa Mururu yagize ati “Tukimara no kugera hano, uwari ushinzwe gahunda y’umunsi yongeye abisubiramo avuga ko hagiye kuza ibyo kurya bizanye n’amafaranga y’urugendo, hanyuma dutege dutahe. Ibyo babivuze Abakandida-Depite bagihari. Bimaze kuba saa kumi n’iminota nibwo badukujeho baratubwira ngo nidutahe amafaranga tuzayasanga ku Mirenge yacu.”
Gutinda muri sitade bategereje amafaranga, byageze aho bitera bamwe impungenge z’icyo bari bubwire abagabo babo nk’uko babibwiye abanyamakuru.
Mukakayuhura Eveline wo mu Murenge wa Gitambi ati “Niba umugore yavuye mu rugo saa munani z’ijoro umugabo azi ngo agiye kwamamaza, bikaba bigeze saa kumi n’imwe atarataha bikaba biribugeze saa mbiri atarataha, uwo mugore azagera mu rugo abwire umugabo gute?”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko icyatumye aya mafaranga bari bemerewe atabonekera igihe, ari uko sisitemu za banki zagoranye.
Ati “Ntabwo twabatengushye turi muri banki twagiye gushaka amafaranga. Ibyo bagenewe bagombaga kubibona mu ntoki, turi muri banki rero ntabwo birakunda sisitemu zanze.”
Byageze aho bamwe bavuga ko bari burare muri sitade kuko amasaha yari yamaze gukura kandi nbadafite uburyo bwo kwitegera.
Amakuru avuga ko ibibazo byari byatumye sisiteme ya Banki itenguha abagomba guha amafaranga aba baturage, byaje gukemuka ndetse mu ma saa moya z’umugoroba abari bakiri muri sitade ubuyobozi bw’akarere bukabashakira imodoka zo kubacyura, mu hari abari bamaze gutaha bagiye bijujuta.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10