Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida yahishuye uko ubwo Yvan yari afite imyaka 3 yatumye ava ku rugamba bitunguranye

radiotv10by radiotv10
10/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida yahishuye uko ubwo Yvan yari afite imyaka 3 yatumye ava ku rugamba bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko inshingano zose yagize, azihuza no kwita ku muryango, atanga urugero rw’uburyo ubwo yari kumwe n’Imfura ye Yvan Cyomoro Kagame ku Mulindi afite imyaka itatu, yatumye ava ku rugamba mu buryo butunguranye.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyabereye ku Mulindi aho yari afite icyicaro mu gihe cy’urugamba rwo Kwibohora.

Umwe mu bari muri iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame ko nubwo izina rye rizwi mu miyoborere y’intangarugero, ariko asanganwe n’ubuzima bwo hanze y’izi nshingano, ndetse n’uburyo na zo azikora.

Perezida Kagame wagarutse ku kuba yaroherejwe kujya gukurikira amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko byakozwe biturutse ku mugambi w’ubutegetsi bwa Uganda, bwari bwamaze kumenya umugambi wabo wo gutangiza urugamba rwo Kwibohora.

Icyo gihe ni bwo ubutegetsi bwa Uganda, bwafashe icyemezo cyo kohereza hanze bane mu bari bakuriye ingabo zateguraga uru rugamba, aho Fred Gisa Rwigema ari we wagombaga kujya kwiga muri USA, ariko akaza kuba ari we ujyayo, babiganiriyeho amusezeranya ko nubwo agiye ariko ko igihe ruzaba rwatangiye agomba kuzahita agaruka.

Yavuze ko yanoherejwe ari bwo akimara gushyingiranwa na Madamu Jeannette Kagame, ariko akemera akagenda nubwo bari bakiri mu kwezi kwa buki, ndetse ko icyo gihe yari atwite inda y’impfura yabo Yvan Cyomoro Kagame.

Mu 1994 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Yvan Kagame yari afite imyaka itatu, yari kumwe na we ku Murindi, aho yari afite icyacaro cy’aho yateguriraga urugamba. Ati “Twamaranye nk’icyumweru.”

Yavuze ko amakuru y’uko indege ya Habyarimana yaguye, yayamenye ari kumwe na Yvan bariho bareba umupira w’umwe mu mikino y’Igikombe cya Afurika.

Ati “Yari hano atari umusirikare, ntacyo ari cyo, ahari nk’uwo mu muryango wanjye, kwari ukugira ngo bimfashe kugabanya ibibazo byinshi byariho bivuka kugira ngo umuhungu wanjye abe ahari.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gisekeje cyabayeho, ni uko ubwo ibibazo byari byatangiye, naje kuva hano njyana n’ingabo mu Miyove, nza kuza gusaba abari basigaye ko bagomba guhita basubiza umwana Mama we. Ntimushobora kubyumva, yarabyanze, arabyanga, ararira, aravuga ngo arashaka kubanza kumbona, ati ‘Papa wanjye ari he?’ yabyanze kuri uwo munsi ndetse no ku wakurikiyeho.”

Perezida Kagame na Yvan Kagame akiri umwana

Perezida Kagame avuga ko we n’ingabo bari bajyanye bari bafite akazi kenshi, ariko ko byaje kuba ngombwa ko agaruka kugira ngo abimwumvishe.

Ati “Nasabye igihe gito umwe mu bayobozi b’ingabo twari kumwe, mubwira ko ngiye kubanza gukemura ikibazo cyihariye, kandi icyo gihe byari bikomeye.”

Akomeza agira ati “Nahageze saa yine n’igice za mu gitondo, yari asinziriye, ndategereza kugeza igihe akangukiye, ndamubwira nti ‘urabizi, urabona…Mama wawe, ugomba kugenda,…’ wabonaga yishimiye aho yari ari icyo gihe, byabaye ngombwa ko mwumvisha, muha umuntu wamugejeje ku mupaka, nanjye nahise nsubirayo hamwe n’ingabo.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse inshingano agira zaba izi yari afite zo kuyobora urugamba rwo kwibohora ndetse n’izi zo kuba Umukuru w’Igihugu afite ubu, anabihuza no kwita ku muryango we.

Yvan Kagame w’imyaka 34 muri iyi minsi akomeje kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

CECAFA Kagame Cup: Ikipe ihagarariye u Rwanda yatangiye neza inararana umwanya w’icyubahiro

Next Post

Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira

Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.