Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
AMAHANGA

FRN ya Kabila yagaragarije Umuyobozi wa LONI muri Congo igishobora kuburizamo burundu ibyemerejwe i Doha

FRN ya Kabila yagaragarije Umuyobozi wa LONI muri Congo igishobora kuburizamo burundu ibyemerejwe i Doha

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila uyoboye umutwe wa FRN, yagiranye ibiganiro na James Swan, Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri DRC akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izo kuba FRN yagaragaje ko umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ushobora kuzambya burundu ibyagezweho mu biganiro bya Doha.

Ibiganiro byabereye i Goma ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rwa mbere Swan yari agiriye muri uyu mujyi kuva FRN ishingwa ku wa 12 Ukwakira 2026, isimbuye ihuriro rya AFC/M23. Swan yari yageze i Goma ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, mu ruzinduko rugamije kugirana ibiganiro n’impande zitandukanye.

Joseph Kabila ni we wari uyoboye intumwa za FRN, aherekejwe na ba Visi Perezida babiri b’uyu mutwe.

Nyuma y’ibi biganiro, Bertrand Bisimwa, umwe muri abo ba Visi Perezida, yavuze ko baganiriye ku ntego za FRN, inzira y’amahoro ya Doha, manda ya MONUSCO ndetse n’ibibazo by’umutekano n’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC.

FRN yongeye gushimangira ko ishyigikiye agahenge

Bisimwa yavuze ko mu biganiro na James Swan, FRN yongeye kugaragaza ko yiyemeje kubahiriza agahenge, ariko ashimangira ko uyu mutwe utazemera kurebera mu gihe abarwanyi bawo n’abaturage bakomeje kugabwaho ibitero.

Yagize ati “Twerekanye ku rwego rwo hejuru uburyo twiyemeje kubahiriza agahenge, tunagaragaza ko twakomeje kubahiriza inshingano zacu kuva twasinyana amasezerano. Ariko mu gihe dukomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta, ntidushobora kwemera kwicwa. Ntitwemera ko abasirikare bacu bicwa na Kinshasa.”

Yakomeje agira ati “Ntitwemera ko abaturage bacu bicwa urw’agashinyaguro. Tuzasubiza mu buryo bukwiye, ariko tuzita ku kurinda abaturage bacu no kubungabunga amahoro.”

Bisimwa yavuze ko FRN yifuza ko ubuyobozi bwa Kinshasa buhagarika ibitero kandi bukubahiriza ibyo bwiyemeje mu nzira y’amahoro ya Doha, ihagarikiwe na Qatar.

Yagize ati “Ntidushobora kwicara ngo turebere mu gihe abavandimwe bacu bicwa, kandi ngo twari mu nzira y’amahoro. Ntekereza ko Kinshasa igomba kubahiriza ibyo yiyemeje.”

Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ushobora kurogoya ibiganiro bya Doha

Ikindi kibazo cyaganiriweho ni umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi ushaka guhindura Itegeko nshinga rya DRC.

Bisimwa yavuze ko amasezerano yasinyiwe i Doha, arimo Itangazo ry’Amahame, n’inyandiko z’amasezerano ziyashamikiyeho, yose ashingiye ku Itegeko Nshinga rya DRC rigenderwaho uyu munsi.

Yaburiye ko kurihindura bishobora kugira ingaruka zikomeye ku biganiro by’amahoro ndetse bikaba byanasenya inzira yose y’amasezerano ya Doha.

Yagize ati “Ibi bivuze ko Itegeko Nshinga riramutse rihinduwe, inzira yose y’amahoro ya Doha yaba isenyutse.”

Bisimwa yavuze ko FRN yasabye MONUSCO n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange kwegera Perezida Tshisekedi, bakamusobanurira ingaruka impinduka mu Itegeko Nshinga zishobora kugira ku biganiro bigamije kugarura amahoro.

FRN ishinja Kinshasa gukomeza ibitero

Bisimwa yanashinje ubuyobozi bwa Kinshasa n’abo bafatanyije na bwo, barimo ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe ya Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro, gukaza ibikorwa bya gisirikare ku mirongo isanzweho y’urugamba no gufungura ahandi hashya h’ibitero.

Yavuze ko ibyo bikorwa bya gisirikare bigaragaza ko Kinshasa itubahiriza ibyo yiyemeje mu nzira y’amahoro ya Doha, ndetse ko nta bushake ifite bwo guhagarika imirwano.

Ibi biganiro bibaye mu gihe MONUSCO ikomeje ibikorwa byayo muri DRC, aho mu nshingano zayo harimo kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro no gufasha mu gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seven =