Ibyamenyekanye ku ibaruwa itangaje umwarimu yandikiye ‘Directeur’ amugira inama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umwarimu wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabuga-Gatulika yandikiye umuyobozi w’iri Shuri amugira inama y’ibyo akwiye guhagarika, haravugwa ko uyu mwarimu yakundaga guta akazi akajya gukora ibiraka.

Ni nyuma y’uko umwarimu Nshimiyimana James wa Groupe Scolaire Kabuga Gatholique mu Karere ka Gasabo, yandikiye Umuyobozi w’iri shuri atanga ibisobanuro ku byo yari yamusabye.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’iri shuri yasabaga uyu mwarimu gutanga ibisobanuro ku kuba hari umunsi yasibye akazi ku wa 13 Werurwe 2024.

Uyu mwarimu avuga ko uyu muyobozi w’iri shuri yabyirengagije nkana, ngo kuko kuri iyo tariki yagiye ku kazi ndetse agerayo “mu gitondo saa mbiri nkataha nimugoroba mu ma saa kumi n’imwe nk’uko bigaragazwa na finger print nakojejemo kuri uwo munsi.”

Nshimiyimana James avuga ko icyakora kuri uwo munsi yagiye kwa muganga mu gihe cy’isaha imwe akamenyesha ushinzwe amasomo kuko umuyobozi w’Ishuri we yari ari guhagararira ibizamini.

Agakomeza agira ati “Kuba rero mwarirengagije nkana ibi byose mbasobanuriye, mukanyandikira munsaba ibisobanuro, mbona mwaranze kunshyira kuri liste de surveillance mubishaka ngo muntege umutego.”

Uyu mwarimu akomeza ashinja umuyobozi we kumutega imitego no kumuhoza ku nkeke kandi ko abona hari ikibyihishe inyuma abona gikwiye gusobanuka.

Yasoje iyi baruwa agira inama umuyobozi w’Ishuri “guhagarika gutoteza abarimu bamwe mu bo muyobora, haba hari icyo mubifuzaho batakibaha mukabagendaho mubabuza amahoro ndetse mukiguza ko mutakorana ku kigo kimwe. Iyo myitwarire idakwiriye umuyobozi nkawe isenya ikigo kandi ikadindiza ireme ry’uburezi.”

Umuyobozi wa GS Kabuga, Jean Bosco Nkurunziza, yabwiye RADIOTV10 ko gusaba ibisobanuro uyu mwarimu byakorwaga mu rwego rwo kumwotsa igitutu kugira ngo adakomeza kwica akazi ke, kuko yari akomeje kukica bitewe no kuba yari afite irindi shuri yakoraga ikiraka cyo kwigisha.

Ati “Hari n’aho twamuburaga, tukamuhamagara, tukamubaza tuti ‘uri he ko tukubuze mu ishuri?’. Hanyuma bigaragara ko adashobora gukorera ahandi, ari gukora n’iwacu, ntabwo byari gushoboka kuko twamucanagaho umuriro kugira ngo akore.”

Uyu muyobozi wa GS Kabuga avuga ko uyu mwarimu yaje kumesa kamwe akemera guhagarika ibiraka yajyaga ajya gukora mu rindi shuri, agakomeza kwigisha muri iri rya GS Kabuga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru