Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ikindi cyamamare gikomeye ku Isi yifashishije amashusho yuzuye urwenya y’Umunyarwanda

Ikindi cyamamare gikomeye ku Isi yifashishije amashusho yuzuye urwenya y’Umunyarwanda

Umukinnyi wa Filimi, Will Smith uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, na we yifashishije amashusho agaragaramo umunyarwenya Kanyombya asekeje.

Ni nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi uri mu ba mbere bayoboye ku Isi, Wiz Khalifa na we akoresheje amashusho y’uyu munyarwenya w’Umunyarwanda, aho yavugagamo amagambo n’ubundi asekeje.

Mu minsi ishize, uyu Muraperi Wiz Khalifa yakoresheje agace k’amashusho agaragaramo Kanyombya, avugamo amagambo asekeje.

Kuri iyi nshuro, Will Smith na we ufite izina rikomeye mu byamamare ku Isi, na we yakoresheje amashusho agaragaramo Kanyombya, aho uyu munyarwenya w’Umunyarwanda abari ari kuririmba amagambo yifashishwa mu kwifuriza abantu isabukuru nziza [Happy Birthday] ariko we yayashyizemo urwenya rwinshi yanayahinduye.

Kanyombya, we aba aririmba agira ati “Every Birthday to you, Every Birthday to you.” Akaba ari na yo magambo Will Smith yakoresheje mu nyandiko yashyize kuri Instagram, agira ati “Me singing “every birthday” in case I miss some of them in the future.” Cyangwa se ati “Nanjye ndirimba ‘Every Birthday’ mu gihe nazabikumbura mu gihe kizaza.”

Will Smith yakoresheje amashusho ya Kanyombya
Mu minsi ishize na Wiz Khalifa yari yamukoresheje

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + nineteen =