Monday, September 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugabo w’imyaka 52 akurikiranyweho gusambanya abana batanu kenshi abashukisha amandazi n’ibisuguti

Umugabo w’imyaka 52 akurikiranyweho gusambanya abana batanu kenshi abashukisha amandazi n’ibisuguti

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Bisesero, Umurenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya abana batanu b’abaturanyi abashukisha amandazi na biscuit.

Amakuru avuga ko ibyo bikorwa uyu mugabo akekwaho byagiye bibera mu bihe bitandukanye, aho abana bavugwa muri uru rubanza bari hagati y’imyaka itanu n’icyenda.

Umwe mu baturage batuye muri aka gace yavuze ko uyu mugabo akekwaho gukururira abo bana iwe cyangwa ahandi hantu abaha amandazi na biscuit, ndetse rimwe na rimwe akabasezeranya ibyo kurya cyangwa ibindi bintu ariko ntabyibahe.

Uyu muturage yavuze ko abana bajyaga kumusanga ku isanteri kumwishyuza ibyo yabemereye, ariko ababyeyi babo bakaba batari bazi impamvu nyayo yabajyanaga kuri uwo mugabo.

Amakuru avuga ko iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bana avuze ibyo yakorewe, maze n’abandi bana batangira gutanga amakuru ajyanye n’ibyo bakekwaho gukorerwa.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho gukunda gusabana n’abantu, ndetse ko mu myaka yashize yajyaga atereta abagore b’abandi, ariko ngo nyuma aza kureka iyo myitwarire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Félicien, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kandi ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Niyonsaba yavuze ko uyu mugabo akekwaho gusambanya abana batanu, ariko iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo y’ 133 y’itegeko No68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE, rivuga ku cyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko uwakoze iki cyaha “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).”

Ikindi gika cy’iyi ngingo, kigira kiti “Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + twelve =