Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze uko Uturere dukurikirana mu mitangire ya Serivisi z’Irangamimerere CRVS (Civil Registration and Vital Statistics), aho ku mwanya wa mbere hari Akarere ka Nyamagabe, mu gihe ku mwanya wa 30 hari aka Nyagatare.
Ni urutonde rwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, rugaragaza uko utu Turere twakurikiranye n’amanota twagiye tugira mu mitangire ya Serivisi z’irangamimerere, hagati ya tariki 01 Nyakanga 2025 na tariki 15 Nyakanga 2026.
Ni urutonde rwashingiye ku mitangire ya serivisi z’ingenzi mu irangamimerere, iyo kwandika abana bavuka (Birth Registration), kwandika abitabye Imana (Death Registration) ndetse no kuganira n’abagize umuryango wabuze uwitabye Imana kugira ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye bizwi nka Verbal Autopsy.
Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 95,4%, ku mwanya wa kabiri hakaza Akarere ka Nyarugenge n’amanota 95,3%, kagakurikirwa n’aka Gicumbi ku mwanya wa gatatu n’amanota 94,7%.
Muri iyi myanya itanu ya mbere, ku mwanya wa kane haza Akarere ka Gakenke, gafite amanota 94,6%, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza Akarere ka Ruhango n’amanota 93,8%.
Kuri uru rutonde, Uturere 19 twose turi hagati y’amanota 90% na 96%, dore ko Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa 19 n’amanota 90%.
Mu myanya itanu ya nyuma, Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa 26 n’amanota 87,8%, ku mwanya wa 27 hakaza Akarere ka Rwamagana n’amanota 87,8%.
Ku mwanya wa 28 haza Akarere ka Rutsiro gafite amanota 87%, ku mwanya wa 29 hakaza Akarere ka Gatsibo gafite amanota 80,7%, mu gihe ku mwanya wa nyuma wa 30, haza Akarere ka Nyagatare n’amanota 80,5%.

RADIOTV10