Ibyari mu mufuka yatuye hasi akibona Abapolisi byatumye atabwa muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 20 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi ubwo yari avuye muri Uganda, yikoreye umufuka urimo ibilo 20 by’urumogi, akawutura hasi akibona Abapolisi, na bo bagahita bamukurikira.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Mugote mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya, mu masaha y’ijoro ahagana saa tatu ku Cyumweru tariki 03 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko inzego z’umutekano zari mu kazi, ari zo zafashe uyu mugabo.

SP Mwiseneza avuga ko izo nzego z’Umutekano “zabonye umuntu wari wikoreye umufuka aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amaze kubona ko bamutahuye, awutura hasi ariruka. Nyuma yo kubona ko harimo urumogi, bahise bamukurikira ako kanya atabwa muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo akimara gufatwa, ndetse n’ibiyobyabwenge, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kugira ngo hakorwe dosiye.

SP Mwiseneza kandi yaboneyeho kwibutsa abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa, ko hari ingaruka zibategereje nko gufungwa no kubangiriza ubuzima, by’umwihariko asaba urubyiruko rwabyijanditsemo, kubireka kuko ari rwo Rwanda rw’ejo

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru