Ubuyobozi bw’Ibitangazamakuru bibiri bikorera mu Rwanda bwasohoye amatangazo agaruka ku byatangajwe n’umugore w’Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Celestin uherutse kwitaba Imana, aho kimwe gishinja ikindi kwibasira nyakwigendera wagikoreraga mu gihe ikindi na cyo cyasabye abantu kutabiha agaciro.
Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’uko YouTube Channel yitwa Ukwezi TV igiranye ikiganiro cy’amashusho na Nyinawabari Claudine wari warashyingiranywe na Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana tariki 14 Mata 2022.
Uyu mubyeyi muri iki kiganiro, agaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa nyakwigendera bari barashakanye ndetse banafitanye abana, akavuga ko yitabye Imana amaze iminsi yarabatereranye.
Nyinawabari Claudine yavugaga ko yangiwe kuureba umurambo w’umugabo we. Yagize ati “Njye na n’uyu munsi sindamenya koko niba yarapfuye.”
Uyu mubyeyi wavugaga ko umugabo we yari yarashatse undi mugore ku ruhande, yabwiye iyi YouTube Channel ko ubuyobozi bwa BTN TV bwamuhamagaye bukamubwira ko ibyo kuzashyingura nyakwigendera buzabyikorera.
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, ubuyobozi bwa BTN TV bwasohoye itangazo ryamagana iki kiganiro, buvuga ko ibyatangajwemo bishinyagurira uwari Umunyamakuru wabo ndetse ko kimwibasira.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa BTN TV, Ahmed Pacifique rigira riti “Ikindi kandi ibi bihabanye n’amahame y’itangazamakuru bikaba binibasira BTN nk’ikigo.”
Iri tangazo rivuga ko ubuyobozi bwa BTN TV buzajyana mu nkiko iyo YouTube Channel ya Ukwezi TV nyuma y’uko nyakwigendera ashyingurwa, riti “kandi twizeye ko ubutabera buzatangwa.”
Ubuyobozi bwa BTN TV kandi buvuga ko buziyambaza urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC mu rwego rwo guhinyuza iyo nkuru.
Ubuyobozi bwa Ukwezi Media Group Ltd na bwo bwahise busohora itangazo ryamagana ibyatangajwe n’ubwa BTN TV, rivuga ko abantu badakwiye kuriha agaciro ngo kubera impamvu eshanu.
Iri tangazo rigaragaza izo mpamvu zirimo kuba ibiri muri kiriya kiganiro nta gitekerezo bwite cy’umunyamakuru, riti “Ibirimo ni ibyatangajwe n’umugore wa nyakwigendera, umugore basezeranye ufite ububasha ahabwa n’amategeko kurenza undi wese mu kugena iherekezwa ry’umugabo we.”
Iri tangazo rya Ukwezi Media Group Ltd rivuga ko muri kiriya kiganiro, umugore wa nyakwigendera yari ari gusaba kurenganurwa kuko yari “yimwe uburenganzira ku byangombwa by’umugabo we, n’ubuyobozi bwa BTN bwateguraga umuhano wo gushyingura bukamubwira ko hari abandi babirimo atazi. Urugero ni nko kuba ikiriya cyaraberaga iwe ariko atarabona umurambo, dore ko mu kiganiro yanivugiraga ati ‘sinzi icyishe umugabo wanjye, sinzi niba yanapfuye kuko nabasabye ko ngera ku murambo we bambwira ko nzamusezera kimwe n’abandi baturage bose ku munsi wo gushyingura’.”
Nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana mu ijoro ryo ku ya 14 Mata 2022, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022 abanje gusezerwaho bwa nyuma iwe i Gihara mu Karere ka Kamonyi.
Celestin Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, akaba yari afite ubuhanga budasanzwe mu gutegura inkuru ze zabaga zirimo umwihariko.
RADIOTV10