Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyatangajwe n’umugore w’Umunyamakuru witabye Imana byazamuye Impaka hagati y’Ibitangazamakuru bibiri

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
0
Ibyatangajwe n’umugore w’Umunyamakuru witabye Imana byazamuye Impaka hagati y’Ibitangazamakuru bibiri

Ifoto yakuwe mu mashusho ya Ukwezi TV

Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ibitangazamakuru bibiri bikorera mu Rwanda bwasohoye amatangazo agaruka ku byatangajwe n’umugore w’Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Celestin uherutse kwitaba Imana, aho kimwe gishinja ikindi kwibasira nyakwigendera wagikoreraga mu gihe ikindi na cyo cyasabye abantu kutabiha agaciro.

Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’uko YouTube Channel yitwa Ukwezi TV igiranye ikiganiro cy’amashusho na Nyinawabari Claudine wari warashyingiranywe na Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana tariki 14 Mata 2022.

Uyu mubyeyi muri iki kiganiro, agaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa nyakwigendera bari barashakanye ndetse banafitanye abana, akavuga ko yitabye Imana amaze iminsi yarabatereranye.

Nyinawabari Claudine yavugaga ko yangiwe kuureba umurambo w’umugabo we. Yagize ati “Njye na n’uyu munsi sindamenya koko niba yarapfuye.”

Uyu mubyeyi wavugaga ko umugabo we yari yarashatse undi mugore ku ruhande, yabwiye iyi YouTube Channel ko ubuyobozi bwa BTN TV bwamuhamagaye bukamubwira ko ibyo kuzashyingura nyakwigendera buzabyikorera.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, ubuyobozi bwa BTN TV bwasohoye itangazo ryamagana iki kiganiro, buvuga ko ibyatangajwemo bishinyagurira uwari Umunyamakuru wabo ndetse ko kimwibasira.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa BTN TV, Ahmed Pacifique rigira riti “Ikindi kandi ibi bihabanye n’amahame y’itangazamakuru bikaba binibasira BTN nk’ikigo.”

Iri tangazo rivuga ko ubuyobozi bwa BTN TV buzajyana mu nkiko iyo YouTube Channel ya Ukwezi TV nyuma y’uko nyakwigendera ashyingurwa, riti “kandi twizeye ko ubutabera buzatangwa.”

Ubuyobozi bwa BTN TV kandi buvuga ko buziyambaza urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC mu rwego rwo guhinyuza iyo nkuru.

Ubuyobozi bwa Ukwezi Media Group Ltd na bwo bwahise busohora itangazo ryamagana ibyatangajwe n’ubwa BTN TV, rivuga ko abantu badakwiye kuriha agaciro ngo kubera impamvu eshanu.

Iri tangazo rigaragaza izo mpamvu zirimo kuba ibiri muri kiriya kiganiro nta gitekerezo bwite cy’umunyamakuru, riti “Ibirimo ni ibyatangajwe n’umugore wa nyakwigendera, umugore basezeranye ufite ububasha ahabwa n’amategeko kurenza undi wese mu kugena iherekezwa ry’umugabo we.”

Iri tangazo rya Ukwezi Media Group Ltd rivuga ko muri kiriya kiganiro, umugore wa nyakwigendera yari ari gusaba kurenganurwa kuko yari “yimwe uburenganzira ku byangombwa by’umugabo we, n’ubuyobozi bwa BTN bwateguraga umuhano wo gushyingura bukamubwira ko hari abandi babirimo atazi. Urugero ni nko kuba ikiriya cyaraberaga iwe ariko atarabona umurambo, dore ko mu kiganiro yanivugiraga ati ‘sinzi icyishe umugabo wanjye, sinzi niba yanapfuye kuko nabasabye ko ngera ku murambo we bambwira ko nzamusezera kimwe n’abandi baturage bose ku munsi wo gushyingura’.”

Nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana mu ijoro ryo ku ya 14 Mata 2022, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022 abanje gusezerwaho bwa nyuma iwe i Gihara mu Karere ka Kamonyi.

Celestin Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, akaba yari afite ubuhanga budasanzwe mu gutegura inkuru ze zabaga zirimo umwihariko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 7 =

Previous Post

Muhanga: Abitwaje imihini n’imihoro bateze abanyerondo barabakubita bakomeretsamo batandatu

Next Post

Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi

Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.