Ikiganiro mpaka cyahuje abakandida bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, Visi Perezida Kamala Harris na Donald Trump, cyaranzwe no gushinjanya hagati yabo ko umwe ari umubeshyi, no kuzura bimwe mu byaca intege undi.
Ni ikiganiro cyamaze isaha imwe n’iminota mirongo ine n’itanu, cyatambutse kuri Televiziyo ya ABC News, aho aba banyapolitiki bombi bagarutse ku ngingo zinyuranye zikunze kugarukwaho muri America, nk’ikibazo cy’Abimukira, icy’ubukungu, guhanga imirimo mishya, ndetse n’ingingo irebana no gukuramo inda.
Hagarutswe kandi ku ntambara imaze igihe ihuza Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza, aho Visi Perezida Kamala Harris yavuze ko we na Perezida Joe Biden bari gukoresha imbaraga zishoboka kugira ngo iyi ntambara ihagarare.
Kamala Harris wagaragaye nk’uwari witeguye bihagije iki kiganiro mpaka kubera ibisubizo yatangaga kuri buri kibazo, yabwiye Trump ko abayobozi bo ku Isi, “bamuha urw’amenyo”, ndetse ngo abo mu nzego za Gisirikare bo bamwita “Usuzuguritse.”
Kamala Harris yise Trump kandi “umunyembaraga nke, umunyamakosa”, anavuga kandi ko yasohowe muri White House na miliyoni 81 z’Abanyamerika batora, bamwimye amajwi bakayaha Joe Biden mu matora ya 2020.
Ati “Biragaragara ko yakomeje kugira ibihe bitamwoheye na gato byo kubyakira.”
Trump wabaye nk’ukorwa mu bwonko n’ibi byatangazwaga na Kamala Harris, yabaye nk’uvuga ko ibyo yamuvuzeho byose ari ukuri. Gusa yavuze ko habayeho uburiganya mu matora ya 2020.
Yanavuze ko ubutegetsi bwa Biden na Kamala Harris wari umuhagaze iruhande, bwaranzwe n’imbaraga nke by’umwihariko ku gukumira abimukira binjira muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko babaye benshi, ubu bakaba “bari kurya imbwa n’injangwe” by’Abanyamerika.
Trump kandi yashinje Aba-Democrats ko bashyigikiye gukuramo inda ariko bigakorwa abana bamaze kuvuka, we akavuga ko ari icyaha cy’ubwicanyi kandi ko bibujijwe ahantu hose.
Aba banyapolitiki bombi, bagiye bashinjanya ko umwe ari umubeshyi, ku ngingo buri umwe yazamuraga.
Kamala yatsinze Trump
Mu bitekerezo byagiye bitangwa na bamwe mu basesenguzi n’abanyapolitiki bakurikiranye iki kiganiro, bemeza ko Visi Perezida Kamala Harris yitwaye neza kurusha Trump.
Umusesenguzi wa Fox mu bya Politiki, Brit Hume yavuze ko Kamala Harris “yari yiteguye neza, yasubizaga ibibazo neza bigaragara ko azi icyo agamije.”
Uyu musesenguzi agaruka ku kiganiro Kamala Harris n’uwahawe kuzahatanira umwanya wa Visi Perezida Tim Walz bagiranye na CNN mu kwezi gushize, yavuze ko Visi Perezida “yari umuntu utandukanye muri iri joro.”
Hume kandi avuga ko Kamala Harris yabashije kugenda aca intege Trump ku ngingo zinyuranye zaranze iki kiganiro mpaka. Ati “Yagerageje gutuma aburizwamo kandi abigeraho. Yaje imbere kuri iyi nshuro. Nta kubishidikanyaho.”
Iki kiganiro mpaka kibaye icya kabiri kuri Trump nyuma y’uko yari yagiranye ikindi na Joe Biden wamaze guhagarika gukomeza kwiyamamaza, aho cyo cyarangiye Trump yaje imbere kuri Perezida.
RADIOTV10