Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’ingenzi mu kiganiro General Makenga wa M23 yagiranye n’Umunyapolitiki mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Iby’ingenzi mu kiganiro General Makenga wa M23 yagiranye n’Umunyapolitiki mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu kiganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umutwe wa M23, General Sultani Makenga yagiranye na Alain Destexhe wabaye Umusenateri mu Bubiligi, yavuze byinshi, ku ntego barwanira, impamvu bafashe Imijyi ya Goma na Bukavu, uko uyu mutwe ubasha gukubita incuro igisirikare cy’Igihugu gifite byose kinafite abagifasha.

Mu nyandiko yashyizwe hanze na Alain Destexhe wagarutse ku kiganiro yagiranye na General Makenga, yavuze ko uyu musirikare wo hejuru udakunze kwemera kugirana ibiganiro n’abantu, yamwereye ko baganira, bakagirana ikiganiro ahantu harinzwe bidasanzwe, hari imodoka nyinshi zifite ibirango bya FRDC [birumvikana n’izo M23 yambuye FARDC].

Uyu munyapolitiki avuga ko ubwo baganiraga, imbere ya General Makenga hari icyombo, na telefone eshatu, buri kanya zisona ndetse n’amajwi acicikana ku cyombo, ubundi agakubitaho ijisho areba abamuhamagaye.

Uyu munyapolitiki yinjiye nyirizina mu byo baganiriye, buri kibazo n’igisubizo yahabwaga n’uyu musirikare bigaragara ko ubuzima bwe yimariyemo igisirikare, yamubajije niba nyuma yo gufata Goma na Bukavu, bazakomeza bakagera i Kinshasa.

Yamusubije agira ati “Oya, keretse igihe batugabyeho ibitero. Tuzabihagarika twirwanaho. Mugomba kumva ko twafashe intwaro kuko twari turambiwe akarengane ko kuturimbura. Ntabwo twari gukomeza kureka ngo batwice tutagize icyo dukora. Birababaje kubona isi yose yarateye umugongo ibyo byose.”

General Makenga yakomeje anamugaragariza ingero zirimo ubwicanyi buherutse gukorerwa ahitwa Nturo muri Teritwri ya Masisi, ati “Wabonye uburyo hari agace katwitswe konyine kubera ko gatuwe n’Abatutsi. Tugomba kurandura iyo ngengabitekerezo y’irondabwoko, tukimakaza ubwiyunge.”

Alain Destexhe arongera aramubaza ati “Kuki mwafashe Goma na Bukavu?” Makenga amusubiza agira ati “Ntabwo byari mu ntego zacu, ariko i Goma ni ho FARDC n’abandi barwanyi bayifasha bakoreshaga bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage b’abasivile bo mu bice tugenzura. Ntabwo twari gukomeza kubyihanganira. Ubundi rero FARDC n’abasirikare b’u Burundi bisuganyirije i Bukavu ubundi bakajya bakira ibikoresho ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu. Byatumye dufata Bukavu kugira ngo dukureho izo mpungenge. FARDC bakomeje kutugabaho ibitero na za Drone muri Kisangani.”

Abajijwe ukuntu umutwe abereye Umugaba Mukuru w’Ingabo ubasha kubona intsinzi imbere y’igisirikare gikomeye gifite abasirikare benshi n’ubushobozi, General Makenga, yabanje guceceka, arangije agira ati “Dufite impamvu turwanira kandi igisirikare cyacu gifite intego, ikindi cyiyongereyeho, ntayandi mahitamo dufite: ni intsinzi cyangwa se twe tukazimira. Abo duhanganye bo ntibari muri ibyo bihe. Kandi binatandukanye na FARDC, abasirikare bacu ntibahembwa. Barwanira intego no gukunda Igihugu.”

Yanabajijwe kandi ku bijyanye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya Angola ko ubutegetsi bwa Congo bwemeye kuganira n’uyu mutwe, avuga ko M23 yo kuva cyera yiteguye ibiganiro. Igisubizo kuri iyi ngingo kiratambuka mu yindi nkuru inyuzwa kuri uru rubuga.

General Makenga ubwo yaganiraga n’uyu munyapolitiki yanyuzagamo akamwenyura

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugisha Marc Arstude says:
    11 months ago

    Ariko njye ndumva niba koko repubulika iharanira demukarasi ya kongo idashaka,kandi ishidikanya ibiganiro nibakomeze bahagarare kukuri kwabo kuko ntampuhwe isi ifitiye abantu cyaneko uba usanga amahanga niyo ahagaritse intambara bazimurira muri afurika ubwo rero cunga sana

    Reply

Leave a Reply to Mugisha Marc Arstude Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + eight =

Previous Post

Hasabwe isubikwa ry’igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Congo giteganyijwe ku munsi w’itangira ry’icyunamo

Next Post

DRCongo: Hatangajwe aho Ingabo za MONUSCO zigiye gukomereza akazi n’impinduka zigiye kugaragaza

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hatangajwe aho Ingabo za MONUSCO zigiye gukomereza akazi n’impinduka zigiye kugaragaza

DRCongo: Hatangajwe aho Ingabo za MONUSCO zigiye gukomereza akazi n’impinduka zigiye kugaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.