Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, ari we Gatera Frank wari uherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Aba bayobozi bashya bashyizweho, basohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.

Ni abayobozi icyenda, barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezida ya Repubulika.

Frank Gatera wagizwe PS muri Minisiteri ya Perezidansi, ni umwe mu Bajyanama babiri baherutse gutorwa kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, aho yatorewe rimwe na Baguma Rose, mu matora yabaye muri Kanama 2024.

Nanone kandi Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

Dr. Yvonne Umulisa yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, akaba yaranagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yari Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, ndetse akaba yarabanaye Umusesenguzi wa Politiki y’Ubukungu n’Imari muri Sena.

Dr Yvonne Umulisa yasimbuwe na Michelle Byusa ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Undi wahawe umwanya, ni Irene Murerwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, asimbura Michaella Rugwizangoga.

Irene Murerwa yagize imyanya inyuranye, nko kuba yarabaye Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi mu ishami ry’Ubwishingizi bwa Banki ya Kigali, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ivuriro Polyclinique du Plateau.

Mu bandi bahawe imyanya, ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege (ATL- Aviation Tourism Logistics), umwanya n’ubundi yakoraga by’agateganyo.

Naho Eva Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku Bibuga by’Indege, nyuma yuko yari asanzwe ari Umukozi ushinzwe iby’ibibuga by’Indege muri ATL.

Isabelle Mugwaneza, we yagizwe Umujyanama Wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Abandi bahawe inshingano, ni Marie Mediatrice Umubyeyi wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Naho Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Ngabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru akaba yaranashinze ikigo Your Well-being Center, yanakoze imirimo mu bigo binyuranye nko mu kigo cy’ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda, akaba yaranakoze muri IBUKA.

Gatera Frank na Rose bari baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama ya Gasabo
Yari yarahiye
Yvonne Umulisa yagizwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Sena
Michelle Byusa yagizwe PS mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
Madamu Irene Murerwa yagizwe Chief Tourism Officer muri RDB
Jules Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu ndege (ATL)
Madamu Eva Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe Imirimo Rusange ku kibuga cy’Indege (RAC)

Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 7 =

Previous Post

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

Next Post

Amakuru mashya ku gatsiko k’abakurikiranyweho ubujura bw’imodoka baherutse kwerekanwa

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Amakuru mashya ku gatsiko k'abakurikiranyweho ubujura bw'imodoka baherutse kwerekanwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.