Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, ari we Gatera Frank wari uherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Aba bayobozi bashya bashyizweho, basohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.

Ni abayobozi icyenda, barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezida ya Repubulika.

Frank Gatera wagizwe PS muri Minisiteri ya Perezidansi, ni umwe mu Bajyanama babiri baherutse gutorwa kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, aho yatorewe rimwe na Baguma Rose, mu matora yabaye muri Kanama 2024.

Nanone kandi Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

Dr. Yvonne Umulisa yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, akaba yaranagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yari Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, ndetse akaba yarabanaye Umusesenguzi wa Politiki y’Ubukungu n’Imari muri Sena.

Dr Yvonne Umulisa yasimbuwe na Michelle Byusa ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Undi wahawe umwanya, ni Irene Murerwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, asimbura Michaella Rugwizangoga.

Irene Murerwa yagize imyanya inyuranye, nko kuba yarabaye Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi mu ishami ry’Ubwishingizi bwa Banki ya Kigali, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ivuriro Polyclinique du Plateau.

Mu bandi bahawe imyanya, ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege (ATL- Aviation Tourism Logistics), umwanya n’ubundi yakoraga by’agateganyo.

Naho Eva Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku Bibuga by’Indege, nyuma yuko yari asanzwe ari Umukozi ushinzwe iby’ibibuga by’Indege muri ATL.

Isabelle Mugwaneza, we yagizwe Umujyanama Wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Abandi bahawe inshingano, ni Marie Mediatrice Umubyeyi wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Naho Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Ngabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru akaba yaranashinze ikigo Your Well-being Center, yanakoze imirimo mu bigo binyuranye nko mu kigo cy’ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda, akaba yaranakoze muri IBUKA.

Gatera Frank na Rose bari baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama ya Gasabo
Yari yarahiye
Yvonne Umulisa yagizwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Sena
Michelle Byusa yagizwe PS mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
Madamu Irene Murerwa yagizwe Chief Tourism Officer muri RDB
Jules Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu ndege (ATL)
Madamu Eva Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe Imirimo Rusange ku kibuga cy’Indege (RAC)

Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 13 =

Previous Post

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

Next Post

Amakuru mashya ku gatsiko k’abakurikiranyweho ubujura bw’imodoka baherutse kwerekanwa

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Amakuru mashya ku gatsiko k'abakurikiranyweho ubujura bw'imodoka baherutse kwerekanwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.