Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku mushahara w’umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara kiyongereye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku mushahara w’umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara kiyongereye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hasohotse itegeko rihirunda irishyiraho kandi rigatunganya ibigenerwa abagore mu kiruhuko cyo kubyara cyavuye ku byumweri 12 kikagera kuri 14, Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwagaragaje uko hazajya hatangwa imishahara y’aba babyeyi.

Iri tegeko N°49/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rihindura Itegeko N°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 11/06/2024, rikaba ririmo impinduka z’ ingenzi zikurikira, zirimo uku kwiyongera kw’ikiruhuko cy’ababyeyi cyavuye ku byumweru 12 bikaba 14.

RSSB yagagaragaje uko imishahara y’abari muri iki kiruhuko izajya itangwa, aho “Umukoresha azajya yishyura umugore wabyaye umushahara w’ibyumweru bitandatu bya mbere nk’uko bisanzwe, mu gihe ibindi byumweru 8 bizajya byishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.”

RSSB ikomeza igira iti “Kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara yishyurwe mu buryo bworoshye, umukoresha

azajya amuha umushahara wose w’ibyumweru 14, harimo n’ibyumweru umunani wishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, hanyuma umukoresha asabe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda gusubizwa uwo mushahara yishyuye w’ibyumweru umunani.”

Igihe cyo gusaba gusubizwa umushahara wishyuwe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara cyavuye ku mezi atatu gishyirwa ku mezi atandatu abarwa uhereye igihe umugore yarangirije ikiruhuko cyo kubyara.

Ikindi cy’ingenzi kigaragara muri iri tegeko rishya ni uko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu gazeti ya Leta ariko agaciro karyo kagahera ku wa 02/08/2023 kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy’ibyumweru 14 bashingiye ku Iteka rya Minisitiri n°02/MIFOTRA/23 ryo kuwa 01/08/2023, ariko bakaba barasubijwe gusa amafaranga y’ibyumweru bitandatu, bashobore gusubizwa amafaranga y’ibyumweru bibiri by’inyongera batahawe.

RSSB ikongera iti “Urwego rw’Ubwiteganize mu Rwanda rukaba rusaba buri mukoresha watanze ikiruhuko cy’ibyumweru 14 kurugezaho ubusabe bwo gusubizwa amafaranga yatanze ku mukozi we, agatanga kandi icyemezo kigaragaza ko umukozi yafashe icyo kiruhuko giherekejwe n’impapuro z’imishahara yahembeweho muri icyo gihe.”

RSSB kandi yaboneyeho kumenyesha abakoresha bose ko kuva tariki 08 Nyakanga 2024, gusaba gusubizwa umushahara wahembwe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho hari urubuga banyuraho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 4 =

Previous Post

Hari abakiriye 3.000.000Frw: Abatse inyemezabwishyu za EBM batangiye kumwenyura

Next Post

Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Uncategorized

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda

Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.