Nyuma y’uko hasohotse itegeko rihirunda irishyiraho kandi rigatunganya ibigenerwa abagore mu kiruhuko cyo kubyara cyavuye ku byumweri 12 kikagera kuri 14, Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwagaragaje uko hazajya hatangwa imishahara y’aba babyeyi.
Iri tegeko N°49/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rihindura Itegeko N°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 11/06/2024, rikaba ririmo impinduka z’ ingenzi zikurikira, zirimo uku kwiyongera kw’ikiruhuko cy’ababyeyi cyavuye ku byumweru 12 bikaba 14.
RSSB yagagaragaje uko imishahara y’abari muri iki kiruhuko izajya itangwa, aho “Umukoresha azajya yishyura umugore wabyaye umushahara w’ibyumweru bitandatu bya mbere nk’uko bisanzwe, mu gihe ibindi byumweru 8 bizajya byishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.”
RSSB ikomeza igira iti “Kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara yishyurwe mu buryo bworoshye, umukoresha
azajya amuha umushahara wose w’ibyumweru 14, harimo n’ibyumweru umunani wishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, hanyuma umukoresha asabe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda gusubizwa uwo mushahara yishyuye w’ibyumweru umunani.”
Igihe cyo gusaba gusubizwa umushahara wishyuwe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara cyavuye ku mezi atatu gishyirwa ku mezi atandatu abarwa uhereye igihe umugore yarangirije ikiruhuko cyo kubyara.
Ikindi cy’ingenzi kigaragara muri iri tegeko rishya ni uko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu gazeti ya Leta ariko agaciro karyo kagahera ku wa 02/08/2023 kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy’ibyumweru 14 bashingiye ku Iteka rya Minisitiri n°02/MIFOTRA/23 ryo kuwa 01/08/2023, ariko bakaba barasubijwe gusa amafaranga y’ibyumweru bitandatu, bashobore gusubizwa amafaranga y’ibyumweru bibiri by’inyongera batahawe.
RSSB ikongera iti “Urwego rw’Ubwiteganize mu Rwanda rukaba rusaba buri mukoresha watanze ikiruhuko cy’ibyumweru 14 kurugezaho ubusabe bwo gusubizwa amafaranga yatanze ku mukozi we, agatanga kandi icyemezo kigaragaza ko umukozi yafashe icyo kiruhuko giherekejwe n’impapuro z’imishahara yahembeweho muri icyo gihe.”
RSSB kandi yaboneyeho kumenyesha abakoresha bose ko kuva tariki 08 Nyakanga 2024, gusaba gusubizwa umushahara wahembwe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho hari urubuga banyuraho.
RADIOTV10