Monday, September 9, 2024

Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habimana Thomas usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cyo mu Karere ka Rubavu, na we yatanze kandidatire kugira ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, avuga ko politiki amaze kuyigiramo ubunaribonye ngo kuko kuyobora ishuri nabyo bisaba kuba umunyapolitiki.

Habimana Thomas yatanze kandidatire ye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri cy’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Hope Technical Secondary School cyo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Habimana wifuza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko mbere yo kuba umuyobozi w’Ishuri, yakoze mu burezi mu gihe cy’imyaka icumi, none ubu akaba yifuza kuba yahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Avuga ko kimwe mu byamuteye inyota yo kumva yahatanira uyu mwanya, ari ukuba yarabyirutse abona iterambere rigenda rigerwaho n’Igihugu, akaba yumva yifuza na we gutanga umusanzu mu gukomeza kugiteza imbere.

Yakuze yiyumvamo politiki, ategereza ko ageza ku myaka 35 kugira ngo ahatanire kuba yaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ati “Urugendo rwanjye rwa politiki ni ubuzima bwa buri munsi, kuko ntabwo wayobora ikigo cy’Ishuri utari umunyapolitiki, rero ubuzima bwanjye bwa buri munsi mbaho nk’umunyapolitiki ukunda igihugu cye kandi wifuza kubona Igihugu cye gikomeza gutera imbere.”

Abajijwe ishingiro ry’icyizere afite ko aramutse yemerewe kwiyamamaza yazatorwa, Habimana yavuze ko “kuba nshobora gutanga kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida uyu munsi, ni iby’agaciro rero kugira ngo nanjye mpamye ko imbaraga, ubushake; Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo kugira ngo Igihugu cyacu gitere imbere, uyu ni umwe mu misaruro.”

Habimana uvuga ko yabonye umwanya akwiye guhatanira ari uyu w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ari umwanya ufite icyo usobanuye gishobora kugirira benshi akamaro igihe yaramuka agiriwe icyizere, ariko ko naramuka atanakigiriwe, bitazamuca intege kuko akiri muto, ku buryo yazaniyamamaza mu bihe biri imbere.

Habimana wifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts