Mu Rwanda hagiye kubera Inteko Rusange ngarukamwaka y’Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi z’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), itegerejwemo Abayobora Polisi z’Ibihugu 14. Iby’ingenzi bizigirwa muri iyi Nteko Rusange.
Iyi Nteko Rusange izamara iminsi itandatu izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025, ikazaba ari iya 26 y’uyu Muryango EAPCCO.
Abayobozi Bakuru ba Polizi z’Ibihugu 14 bigize uyu Muryango, bazahurira hamwe kugira ngo baganire ku bijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.
Iyi Nteko Rusange ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka.”.
Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy’Ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.
Iby’ingenzi wamenya kuri Nteko Rusange ya 26 ya EAPCCO
- Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO izibanda ku guharanira ko akarere gahora gafite amakuru ku mpinduka z’imiterere y’ibyaha bikugarije cyane cyane ibyambukiranya imipaka,
- Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’abayobozi bakuru ba Polisi iheruka, kugaragaza imbogamizi zagaragaye mu kuyishyira mu bikorwa no gusuzuma ingamba zikwiye zo kuvugurura imikorere,
- Kwemeza imyanzuro ya Komite zitandukanye n’Ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango wa EAPCCO, gutegura imyanzuro no gushyiraho izindi ngamba zo kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kongera ubushobozi,
- Gusangira ubunararibonye n’imikorere ya kinyamwuga,
- Izindi ngamba zo gushimangira ubufatanye mu kubahiriza amategeko hagati y’ibihugu bigize uyu muryango n’abafatanyabikorwa.
Uretse kuba Inteko rusange y’Umuryango wa EAPCCO iberamo ibiganiro bihuza abahagarariye ibihugu byibumbiye mu muryango; ni n’ikimenyetso cy’ubushake bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bwo gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.
Imyanzuro n’ibyifuzo bizava mu Nteko rusange y’uyu mwaka ntibizagarukira gusa ku guteza imbere ubushobozi bujyanye n’imikorere y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, bizarushaho no gushimangira umwuka w’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
Inteko rusange ya EAPCCO i Kigali kandi yitezweho gushyiraho umusingi ukomeye w’ibizagerwaho mu gihe kiri imbere no guharanira ko umuryango wa EAPCCO ukomeza kuba ku isonga mu kubaka Afurika y’Iburasirazuba itekanye.
Binyuze mu gukomeza bufatanye no guhanga udushya, biratanga icyizere ko akarere kazabasha gukemura ibibazo by’umutekano, hakubakwa ejo hazaza heza h’abaturage bako.
Umwihariko w’Inteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO
Mu gihe iyi Nteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.
Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Amakipe yatoranyijwe mu nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira. Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Amavu n’amavuko
Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.
Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.
RADIOTV10