Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rw’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 12 byari bizwi ko nta muti nta n’urukingo. Ni urukingo rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America. Menya igihe uwaruhawe atangirira kugira ubudahangarwa, n’andi makuru kuri uru rukingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo haboneke izi nkingo zatangiye gutangwa.

Ni inkingo zabonetse ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyAbanyamerika ‘Sabin Vaccine Institute’ gifite ubunararibonye mu gukora inkingo.

Izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, nyuma y’amasaha macye zigeze mu Rwanda, kuko zahageze ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira.

Dr. Butera avuga ko izi nkingo zatangiye guhabwa abakora mu rwego rw’ubuzima, byumwihariko mu mashami afite ibyago byo kuba bakwandura.

Ati “Abantu bajya ahantu havurirwa indembe cyangwa ahasuzumirwa abajya kwa muganga, ndetse n’ababitaho mu kubafata no kubajyana kwa muganga n’abandi, abo ni bo twahereyeho, ariko bizanakomeza n’ibindi byiciro.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko nubwo iki gikorwa cyatangiriye kuri iki cyiciro, ariko kizanakomereza ku bandi bo mu rwego rw’ubuzima.

Dr. Yvan Butera avuga ko iki gikorwa cyatangiriye ahantu hatandatu ariko ko kizanakorwa mu buryo bwo gusangisha abantu inkingo aho bakorera (Mobile Clinic).

Izi nkingo ziri gutangwa mu Rwanda, zatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse abakingiwe bose zikaba zitarabagizeho ingaruka.

Dr. Butera ati “Ndetse n’ejobundi umwaka ushize mu Gihugu cya Kenya na Uganda, bakaba barakingiye byaragenze neza, rero tukaba tubona yuko nta mbogamizi zizagaragara. Tukaba dushishikariza abantu kwitabira gahunda zose tuba tubagezaho harimo n’iyi yo gutanga inkingo, kuko cyane cyane muri izi ndwara z’ibyorezo zandura, gahunda yo gukingira igira uruhare rukomeye mu kurinda abantu ko Marburg yabagiraho ingaruka ariko no kwirinda ko ikwirakwira ryayo ryakomeza.”

Kuva uru rukingo rwatangira gutangwa muri 2018, hatangwa doze imwe kandi igatuma uwaruhawe agira ubudahangarwa bushikamye bwo kuba atagirwaho ingaruka n’iyi ndwara ya Marburg.

Dr. Butera ati “Ubushakashatsi bwakozwe icyo gihe bugaragaza ko Doze imwe nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa bw’umuntu buba bwatangiye kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y’icyumweru ubudahangarwa bwe buba bumaze kugera hafi kuri 95% na 96%. Doze imwe irahagije kugira ngo ikurinde.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko kuva izi nkingo zatangira gutangwa, nta muntu n’umwe ziragiraho ingaruka ku buryo nta n’ikindi kibazo na kimwe rutera.

Dr. Butera yizeza ko izi nkingo nta ngaruka na nke zigira ku mubiri w’umuntu
Abatangiriweho iyi gahunda ni abakora mu rwego rw’ubuvuzi
Dr. Yvan Butera yayoboye itangizwa ryo gutanga izi nkingo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

MTN Rwandacell Unveils Modern Kitchen at GS Bukure

Next Post

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Related Posts

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
IBYAMAMARE

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.