Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rw’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 12 byari bizwi ko nta muti nta n’urukingo. Ni urukingo rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America. Menya igihe uwaruhawe atangirira kugira ubudahangarwa, n’andi makuru kuri uru rukingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo haboneke izi nkingo zatangiye gutangwa.

Ni inkingo zabonetse ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyAbanyamerika ‘Sabin Vaccine Institute’ gifite ubunararibonye mu gukora inkingo.

Izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, nyuma y’amasaha macye zigeze mu Rwanda, kuko zahageze ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira.

Dr. Butera avuga ko izi nkingo zatangiye guhabwa abakora mu rwego rw’ubuzima, byumwihariko mu mashami afite ibyago byo kuba bakwandura.

Ati “Abantu bajya ahantu havurirwa indembe cyangwa ahasuzumirwa abajya kwa muganga, ndetse n’ababitaho mu kubafata no kubajyana kwa muganga n’abandi, abo ni bo twahereyeho, ariko bizanakomeza n’ibindi byiciro.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko nubwo iki gikorwa cyatangiriye kuri iki cyiciro, ariko kizanakomereza ku bandi bo mu rwego rw’ubuzima.

Dr. Yvan Butera avuga ko iki gikorwa cyatangiriye ahantu hatandatu ariko ko kizanakorwa mu buryo bwo gusangisha abantu inkingo aho bakorera (Mobile Clinic).

Izi nkingo ziri gutangwa mu Rwanda, zatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse abakingiwe bose zikaba zitarabagizeho ingaruka.

Dr. Butera ati “Ndetse n’ejobundi umwaka ushize mu Gihugu cya Kenya na Uganda, bakaba barakingiye byaragenze neza, rero tukaba tubona yuko nta mbogamizi zizagaragara. Tukaba dushishikariza abantu kwitabira gahunda zose tuba tubagezaho harimo n’iyi yo gutanga inkingo, kuko cyane cyane muri izi ndwara z’ibyorezo zandura, gahunda yo gukingira igira uruhare rukomeye mu kurinda abantu ko Marburg yabagiraho ingaruka ariko no kwirinda ko ikwirakwira ryayo ryakomeza.”

Kuva uru rukingo rwatangira gutangwa muri 2018, hatangwa doze imwe kandi igatuma uwaruhawe agira ubudahangarwa bushikamye bwo kuba atagirwaho ingaruka n’iyi ndwara ya Marburg.

Dr. Butera ati “Ubushakashatsi bwakozwe icyo gihe bugaragaza ko Doze imwe nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa bw’umuntu buba bwatangiye kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y’icyumweru ubudahangarwa bwe buba bumaze kugera hafi kuri 95% na 96%. Doze imwe irahagije kugira ngo ikurinde.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko kuva izi nkingo zatangira gutangwa, nta muntu n’umwe ziragiraho ingaruka ku buryo nta n’ikindi kibazo na kimwe rutera.

Dr. Butera yizeza ko izi nkingo nta ngaruka na nke zigira ku mubiri w’umuntu
Abatangiriweho iyi gahunda ni abakora mu rwego rw’ubuvuzi
Dr. Yvan Butera yayoboye itangizwa ryo gutanga izi nkingo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 16 =

Previous Post

MTN Rwandacell Unveils Modern Kitchen at GS Bukure

Next Post

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.