• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Umwaka uruzuye hadutse intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ubutumwa yatanze kuva iyi ntambara yatangira, ari na bwo agishimangira, asaba impande zihanganye guhagarika imirwano.

Tariki 07 Ukwakira 2023, abarwanyi b’umutwe wa Hamas wigabije ubutaka bwa Israel mu gitero cyahitanye abantu bagera ku 1 200, abandi 250 bafatwa bugwate.

M u ijoro ryuzuza umwaka iyi ntambara itangiye, Israel yongereye ibitero by’indege kuri Gaza no muri Liban mu mujyi wa Beiruth.

Ni mu gihe Abanya-Israel baramukiye mu mujyi wa Yeruzalemu mu myigaragambyo yatangiye ahagana saa 06:29 za mu gitondo, isaha Hamas yatangiriyeho gutera ibisasu muri Israel mu gitero cyabaye ku itariki 7 Ukwakira umwaka ushize.

Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yashyize ahagaragara mu rwego rwo kwibuka itariki ya 07 Ukwakira 2023, ubwo iyi ntambara yatangiraga, yasabye ko iyi ntambara yahagarara ndetse n’abafashwe bugwate bakarekurwa.

Yagize ati “Uyu munsi hashize umwaka kuva habaho igikorwa giteye ubwoba ku wa 07 Ukwakira, ubwo Hamas yatangizaga igitero gikomeye cy’iterabwoba muri Israel, cyishe Abany-Israel n’abanyamahanga barenga 1 250, harimo abana n’abagore, abantu barenga 250 barashimuswe bajyanwa muri Gaza, harimo abagore n’abana benshi…

Nagiye mvuga ibi kenshi kandi mu buryo bweruye, igihe kirageze ngo abafashwe bugatwe barekurwe, igihe kirageze ngo urusaku rw’imbunda ruhagarare, igihe kirageze ngo umubabaro urangire muri aka karere,  igihe kirageze ngo amahoro, ubutabera, amategeko mpuzamahanga bishyirwe mu bikorwa.”

Guterres atangaje ibi mu gihe hashize iminsi micye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz, amushinje kubogamira ku ruhande rw’abarwanya Israel, amushinja kuba yarananiwe kwamagana ibitero bya Hamas n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikozwe n’abayoboke bayo.

Israel ivuga ko  kuva iyi ntambara yatangira, abasirikare bayo barenga 726 bamaze kuyigwamo, mu gihe abagera hafi ku 100 bagifungiye muri Gaza, aho bikekwa ko abari munsi ya 70 ari bo bakiri bazima,

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yo itangaza ko Abanya-Palestina barenga ibihumbi 41 barimo abarwanyi ba Hamas n’abasivili, bamaze kubura ubuzima kuva intambara yatangira.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 18 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse

Next Post

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.