Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko byemejwe ko Perezida wa Tunisia, Kais Saied yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, hari abavuze ko yibye amajwi kubera ibyabaye mbere yo gutangaza amajwi.

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, biragaragaza ko Kais Saied ari we uri imbere y’abo bari bahanganye, n’amajwi 89,2%.

Ibi byatumye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza impungenge ku ntsinzi ya Kais Saied, wongeye gutsindira indi manda.

Hari abandi bemeza ko Perezida Kais Saied yibye amajwi, kuko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nyuma yuko ibiro by’itora mu Gihugu hose bihagaritse ibikorwa byo gutora kuko igihe cyo gutora cyari giteganyijwe kirangiye, abashyigikiye Perezida Kais bateraniye mu nyubako izwi nka Municipal Theater iherereye mu murwa mukuru Tunis, bagatangira kwishimira intsinzi.

Byaje kurushaho kuremera hasohotse itangazo rivuga ko Perezida Kais yabonye amajwi 89%.

Ni mu gihe abashyigikiye Perezida Kais bo bishimira intsinzi ye, ndetse bakaba bagaragaje ibyishimo byo kuba yongeye gutorerwa kubayobora.

Umwe muri bo witwa Layla Baccouchi, yabwiye The Africa News ati “Twabonye byinshi twari dukeneye muri manda irangiye, kandi rwose Perezida (Kais) hari byinshi yagejeje kuri Tunisia. Iki gihugu cyari cyarasenyutse, ariko rwose turishimye cyane. Nazanye hano n’umuryango wanjye ngo twishimire intsinzi.”

Undi witwa Hichem Ahif na we yagize ati “Nageze hano nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe kuri televiziyo. Nishimiye intsinzi ya Perezida Kais Saied kandi ndamwizeye cyane muri iyi myaka itanu iri imbere.”

Icyakora ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko manda Perezida Kais Saied w’imyaka 66 y’amavuko arangije, yaranzwe n’ibibazo bishingiye ku bukungu cyane.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 12 =

Previous Post

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Next Post

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n'ubushyamirane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.