Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Jimmy Gasore, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, asimbuye Dr Ernest Nsabimana. Uyu Muminisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, asanzwe azobereye mu bijyanye n’imyuka yo mu kirere, yaminurije muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yaranahawe igihembo ku bw’ubushakashatsi bwe bw’indashyikirwa.

Itangazo rishyiraho Dr Gasore, ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yamushyizeho nka Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Izindi Nkuru

Asimbuye Dr Ernest Nsabimana wari umaze umwaka n’igice kuri izi nshingano, yagiyemo muri Mutarama umwaka ushize wa 2022.

Dr Gasore, inzobere mu bumenyi buri ku isoko

Dr Jimmy Gasore wabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’imyuka yo mu kirere, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imyuka yo mu isanzure.

Iyi mpamyabumenyi yabonye muri Gashyantare 2018, muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaje yiyongera ku zindi mpamyabumenyi afite zirimo iy’icyiciro cya cya kabiri cya kaminuza, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2008, mu bijyanye n’ubugenge.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kuba yarayoboye urwego rushinzwe kugenzura imihindagurikire y’Ikirere mu Rwanda, ndeste anaba umushakashatsi mu kigo gishinzwe imikoranire mu by’ubushakashatsi cya Kigali, KCRC (Kigali Collaborative Research Center).

Kuva muri 2013, Gasore yahawe inshingano zo gutegura no gutangiza ishami ry’Ikigo mpuzamahanga gihanitse gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ibyuka bihumanya ikirere AGAGE (Advanced Global Atmospheric Gases Experiment) ryo mu Rwanda.

Iri shami rya AGAGE mu Rwanda ryari rishinzwe kugenzura ibigize ibyuka bihumanya ikirere, biteza imihindagurikire yacyo, ni na ryo rukumbi riri ku Mugabane wa Afurika.

Dr Gasore, mu nshingano ze, yanavangaga n’ubushakashatsi ku gitabo cye cya PhD, yibanze ku gukurikirana ibijyanye n’imivukire n’imikurire y’ibyuka bihumanya ikirere, aho ubushakashatsi bwe bwanabaye indashyikirwa mu bijyanye n’amasomo y’imyuka yo mu kirere, mu nyanja ndetse no ku bijyanye n’ikirere, muri iri shuri yigagamo rya Massachusetts Institute of Technology, byanatumye ahabwa igihembo cyiswe “Rossby awards”.

Kuva muri 2017 kugeza muri 2018, Gasore yayoboye umushinga w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), wo kugenzura ibyangiza umwuka wo mu kirere.

Yari afite inshingano zo gutegura ibikoresho bigamije kugenzura imyuka ihumanya ikirere, mu rwego rwo kumva neza ibijyanye n’imiterere y’umwuka uhumanye mu Rwanda, ndetse no gutanga ubujyana bw’icyakorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru