Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inyongera mu bihembo bihabwa abanyeshuri b’indashyikirwa mu Gihugu zazaniye inkuru nziza ababyeyi

radiotv10by radiotv10
13/09/2023
in MU RWANDA
0
Inyongera mu bihembo bihabwa abanyeshuri b’indashyikirwa mu Gihugu zazaniye inkuru nziza ababyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihembo bihabwa abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, byiyongereyemo no kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ubwo hanatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Mu muhango wo gutangaza ibi byavuye mu bizamini bya Leta kandi, hanagaragajwe abana batanu muri buri cyiciro, babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu, banashyikirizwa bimwe mu bihembo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu bihembo byahabwaga aba bana babaye aba mbere, uyu mwaka hiyongereyemo n’ibindi.

Ati “Twari dusanzwe duha abana mudasobwa ariko uyu mwaka twahisemo kobongerera n’ibikoresho by’ishuri kubera ko na byo barabikenera, ndetse turashimira n’Umwarimu SACCO kuko abanyeshuri bose babaye indashyikirwa, rwa ruhare rw’ababyeyi, Umwarimu SACCO uzarubatangira.”

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yakomeje abwira aba banyeshuri bari baje gushyikira ibihembo byabo, ati “mufite umwaka umwe wa kane cyangwa se uwa mbere, mufite mudasobwa, mufite ibikoresho by’ishuri, ku itariki 25 [Nzeri] muzajye ku ishuri, uruhare rw’ababyeyi bazarubatangira.”

 

Ababaye indashyikirwa n’aho bigaga

Mu Mashuri Abanza

  1. Kwizera Regis: Ecole Primaire Espoir de L’Avenir (Bugesera);
  2. Cyubahiro Herve: Crystal Fountain Academy (Kamonyi);
  3. Dushimiyimana Joos Bruce: E P High Land (Bugesera);
  4. Igiraneza Cyubahiro Benjamin: Ecole Privee Marie Auxiliatrice (Nyarugenge);
  5. Iratuzi Sibo Sandra: Keystone School Ltd (Musanze).

 

Muri O Level

  1. Umutoniwase Kelie: Fawe Girls School (Gasabo);
  2. Ihimbazwe Niyikora Kevine: Lycee Notre-Dame De Citeaux (Nyarugenge);
  3. Niyubahwe Uwacu Annick: Maranyundo Girls School (Bugesera);
  4. Ganza Rwabuhama Danny Mike: Ecole des Science de Byimana (Ruhango);
  5. Munyetwali Kevin: Petit Seminaire Saint Paul II Gikongoro (Nyamagabe).
Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School yabaye uwa mbere muri 0 Level
Kwizera Regis wigaga muri Ecole Primaire Espoir de Lavenir yabaye uwa mbere mu basoje abanza
Bahawe ibihembo birimo za mudasobwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 5 =

Previous Post

Imfura ya Ange Kagame nyuma ya ‘Gaduation’ yatangiye ikindi cyiciro cy’ishuri

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Iby'ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.