Ibyishimo byarenze umuhanzi ukomeye ku Isi wasuye u Rwanda avuga ikintu atazibagirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Camila Cabello uherutse gusura u Rwanda mu bihe by’iminsi mikuru, yagaragaje ibyishimo by’igisagirane yahagiriye, avuga ko yahise yimariramo iki Gihugu cy’Imisozi igihumbi n’Abanyarwanda.

Amazina ye yose ni Karla Camila Cabello Estrabao, azwi cyane mu ndirimo ye yakunzwe na benshi yitwa Havana yakoranye na Young Thug, imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyari imwe, ndetse n’indi yitwa  Bam Bam yakoranye n’umuhanzi Ed Sheeran imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyoni 136 mu gihe cy’amezi 9.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba afite inkomoka muri Cuba, mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda yaje kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya.

Yabonyeho gusura ibikorwa bitandukanye birimo Ingagi zo mu Birunga mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yahagiriye.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’ingagi zo mu Birunga twagendeyeho mu kwandika iyi nkuru na RADIOTV10, Camila Cabello yatangiye agira ati “Sinigeze na rimwe ndota ko umunsi umwe nzazamuka ishyamba rihoramo imvura ngo nirebere imbonankubone ingagi zo mu Birunga.”

Yakomeje agaragaza ko ibi bitangaza byabayeho agasura izi ngagi zinejeje zo mu Rwanda, ariko ko ibyishimo byamuhaye bitagereranywa.

Ati “Nakunze aha hantu ndetse n’abaturage twamenyanye (byumwihariko ndashimira inshuti yanjye Francois Bigirimana!!!) banyeretse ingagi nyinshi kandi birafasha ibi biremwa gukomeza kubungwabungwa.”

Yashimiye umwe mu batembereza ba mukerarugendo

Yanasuye kandi Urwibuko rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250.

Yavuze ko byumwihariko yakunze Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo. Ati “Abanyarwanda ni abanyamuhate, bishakamo ibisubizo, ni abantu bagira umutima ukomeye, mbivuze neza ndumva ndi umunyamahirwe kuba ndi umwe mu bantu kuri iyi Si basuye iki Gihugu.”

Yasoje avuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko rukanongeraho kuba ririmo izi nyamaswa z’Ingagi ziza ku isonga mu kwishimirwa na ba mukerarugendo.

Yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye mu Rwanda
Yanahawe impano n’umunyabugeni w’Umunyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru