Monday, September 9, 2024

Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Kaporali (Corporal) yishe arashe bagenzi be batatu bari kumwe mu butumwa muri Somalia, kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe n’ikibazo yabanje kugirana n’umwe.

Uyu musirikare warashe bagenzi be kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, mu birindiro by’ingabo zigize umutwe udasanzwe za Uganda biri muri Somalia aho izi ngabo ziri mu butumwa.

Amakuru avuga ko uyu musirikare witwa Simon Agaba yakoze iki gikorwa cy’ubwicanyi mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Ajazera mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’).

Amakuru avuga ko nubwo impamvu yatumye uyu musirikare akora iki gikorwa itaramenyekana, ariko uyu musirikare yabanje kugirana amakimbirane na mugenzi we ku marembo y’iki kigo kubera ibyo batumvaga kimwe, aho iki kibazo cyabaye ahagana saa 05:45’.

Uyu watanze amakuru utifuje ko atangazwa, yavuze ko uyu musirikare yaje gukurikira uyu mugenzi we bari bagiranye ikibazo bagera aho aba, agahita amurasa akamwica.

Yagize ati “Ubwo yari ari kugaruka mu birindiro bye, yahuye n’undi musirikare mugenzi we aramurasa na we aramwica, agitambuka aba ahuye n’undi wari uje kureba ibibaye, na we aramurasa aramwica.”
Yakomeje avuga kandi ko uyu musirikare yarekuriye amasasu undi musirikare ariko we ntamwivugane, ari na bwo hahitaga haza abasirikare bata muri yombi uyu mugenzi wabo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulaigye yemeje iby’uyu musirikare warashe bagenzi be ariko ntiyagira byinshi abitangazaho, gusa avuga ko azaburanisrwa n’Urukiko rwo muri Somalia.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts