Amakuru mashya y’ubukwe bwabanje kugirwa ibanga bw’umuhanzi nyarwanda wimukiye muri USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzeyo umukunzi we, bamaze gusezerana mu itorero.

Amakuru y’ubukwe bwa Serge Iyamuremye n’umukunzi we Uburiza Sandrine, yari yaragizwe ibanga rikomeye, ariko mu minsi ishize hari uwari wayahamirije RADIOTV10 ko aba bombi bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana.

Izindi Nkuru

Ubu bukwe bwatashye ku itariki ya 01 Mutarama 2023, bwabereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubukwe bwa Serge Iyamuremye n’umukunzi we bwatashye

Ubu bukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi, bwaje bukurikira indi mihango yabaye umwaka ushize wa 2022, nk’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 19 Kamena 2021, ubera mu Mujyi wa Kigali ubwo umukunzi wa Serge Iyamuremye yari yaje mu Rwanda.

Serge Iyamuremye uzwiho ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Nyakanga 2022 agiye mu myitegura y’ubu bukwe bwatashye ku ya 01 Mutarama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru