Amakuru y’ubukwe bw’umuhanzi nyarwanda wimukiye muri America asanzeyo umukunzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, Serge Iyamuremye uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzeyo umukunzi we, hamenyekanye itariki bazakoreraho ubukwe.

Serge Iyamuremye uri mu bahanzi nyarwanda bamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umwaka ushize byari byatangajwe ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Gusa byaje kumemenyekana ko hakozwe umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 19 Kamena 2021, ubera mu Mujyi wa Kigali ubwo umukunzi wa Serge Iyamuremye yari mu Rwanda.

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu ndirimbo ziririmbirwa uwiteka, yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022 aho byavuzwe ko yasanze umukunzi we bagiye kwitegura imihango y’ubukwe.

Ubu hasohotse inyandiko y’ubutumire bw’aba bombi (Serge Iyamuremye na Uburiza Sandrine), igaragaza ko bazakora ubukwe tariki 01 Murarama 2023.

Ubu bukwe buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas.

Serge Iyamuremye n’umukunzi we bagiye gukorana ubukwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru