Ibyivugira: Mbere==>Ubu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, batari bafite ubwiherero, ubu barabyinira ku rukoma nyuma yo kubwubakirwa, bakavuga n’abo babikesha.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yaherukaga kugera mu mudugudu wiswe Tuwonane uherereye muri aka Kagari ka Gatsiro, ahatujwe abaturage batishoboye, bamwakiriza ikibazo cyo kutagira ubwiherero cyatumaga bamwe bikinga mu bisambu.

Izindi Nkuru

Nyuma y’inkuru yatambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10, aba baturage bubakiwe ubwiherero, ubu ntibakijya mu bihuru cyangwa ngo bakore ingendo bajya gutira ubwiherero.

Mukeshimana Esperance avuga ko ubufasha babuhawe na Padiri wo muri aka gace, ariko bagashima iki gitangazamakuru cyabakoreye ubuvugizi.

Ati “Ubu abana ntabwo bakijya kwituma mu gasozi, natwe abakuru, ubu buri muntu afite ubwiherero.”

Nyirangomituje Jeannette we ati “Ikijyanye n’umwana cyabaye amateka. Ntabwo tuzongera kugira umwanda iwacu. Padiri na we waduhaye ubufasha, turamushimira, Imana imuhe umugisha.”

Ingo 17 zituye muri uyu mudugudu watujwemo abatishoboye, zubakiwe ubwiherero ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Caritas ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru