Rubavu: Ubuyobozi bw’ibanze bunengerwa ibyo bukorera umuturage ufite ibibazo uruhuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hari mugenzi wabo ubayeho mu buzima bugoye kuko atifashije, akaba afite n’umwana urwaye Bwaki, ariko aho acumbikiwe hose, Ubuyobozi bw’ibanze busaba abamucumbikiye kumwirukana, ngo ntibushaka umuturage urwaje Bwaki.

Bivugwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero, bavuga ko uyu muturage witwa Mukandayisenga Rachel w’imyaka 25 atagira epfo na ruguru nk’uko.

Izindi Nkuru

Bavuga ko ikibabaje ari uko n’abifuza kumufasha, bitabahira kuko ubuyobozi bwakamufashije buhita bubijundika, bubasaba kumwirukana.

Umwe yagize ati “Uyu mudamu abayeho nabi, ntagira aho kuba, n’uwihaye ngo aramucumbikiye ubuyobozi ntibumuha amahoro, bavuga ko arwaje bwaki, aho batamufashije gukemura icyo kibazo kimuteza bwaki ahubwo na bo bakabigiramo uruhari.”

Akomeza agira ati “Njyewe naramucumbikiye ari kurara hanze maze kumucumbikira umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano baraje bambwira ko uwo muntu batamushaka mu kagari ka Basa.”

Abajijwe impamvu yabwirwaga n’ubuyobozi ko budashaka uwo muturage, yasubije agira ati “ngo arwaje bwaki, ndababwira ngo njyewe uko ndiho, umubabaro arimo nanjye ni wo ndimo, ngomba kumucumbikira kuko ntawamfashije nta n’uwanguriye itafari bigeze aho nahawe akato nanjye ubwanjye, mpabwa akato n’ubuyobozi bavuga ko nta kintu cyo mu buyobozi ngomba kubona mu gihe uwo mudamu akiri iwanjye bavuga ko n’ikintu cyose kizajya kiribwa mu mudugudu nzajya nkiriha”.

Uyu muturage Mukandayisenga Rachel na we ubwe avuga ko abayeho mu buzima bugoye bwanatumye abyara abana batatu mu buryo yabaga atateguye kuko yasambanyirizwaga aho yabaga aryamye mu nzu zituzuye.

Ati “Ndeba inzu isakaye ariko idafunze ikaba ari yo ndaramo, none se ubwoba nabugira ko ariko biba byagenze nabigenza nte ko ntahandi mba ndi bujye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko ibyo kuba uyu muturage yirukanwa n’ubuyobozi bidashoboka, kandi ko n’iyo byaba bikorwa byaba ari amakosa.

Ati “Ntabwo numva ukuntu abantu bashobora kwirukana umuntu mu Mudugudu, oya oya ubu koko umuntu wese urwaye abaturage baramwirukana, none se bwaki irandura.”

Icyakoze ngo bagiye kubikurikirana. Ati “Icyo dukurikirana ni ukumenya niba koko ibyo bintu bibaho. Hari abaturage baba bashaka kumumenasha ngo ni uko afite abana barwaye bwaki kuko cyaba ari ikibazo twanamufasha kugikemura haba ari mu myumvire cyangwa mu bundi buryo.”

Inzu z’abandi zitaruzura ni zo uyu muturage yikingamo
Iyo avuga iby’imibereho anyuzamo agaturika akarira
Abaturage banenga uburyo ubuyobozi bumwirukana aho ageze hose

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru