Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bagaragara mu mirimo bishyurirwa ubundi idakwiye gukorwa n’abana, mu gihe ababyeyi babo bo bavuga ko babishima kuko urubyaro rwabo rubafasha gutunga imiryango, bityo ko ahubwo abatabikora batari bakwiye no kugabuza.

Abana bo mu Tugari dutandukanye muri uyu Murenge wa Kivumu, bavuga ko bajya mu mirimo inyuranye kugira ngo bunganire ababyeyi babo kubona amafunguro yo kubatunga.

Umwe muri aba bana, yagize ati “Ndayabaha bagahaha ibijumba, nyahereza mama cyangwa nkayaha papa.”

Aba bana bavuga ko iyo ababyeyi babo bagize icyo babona, na bo baba bakwiye kubunganira, kugira ngo buri wese arye ariko yagize icyo yinjiza.

Undi mwana ati “Buri wese ni ugushyiraho Magana atanu (500Frw) na papa agashyiraho ibihumbi bibiri (2 000Frw) na mama agashyiraho igihumbi (1 000Frw) ubundi mukabirira hamwe.”

Bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge ntibahakana ko abana bafatanya n’ababyeyi mu gushakira umuryango ifunguro, ariko bakagaragaza ko biterwa n’ubukene buri muri imwe mu miryango, ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko umwana wunganira ababyeyi mu gutunga urugo, ari we mwana.

Umubyeyi umwe ati “Hari igihe umubyeyi abura imikorere, ariko umwana we akaba ashoboye kugenda.”

Twagirayezu Innocent ati “Bagomba gufatanya ubuzima rero, ni ko bimeze. None se ubundi umwana arayafashe agiye kwirira imigati kandi n’ubundi arataha ashaka kurya? Urumva wowe wabimuha? Waba umuhereza iby’iki? Njye ntabyo namuha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko ibi bitaba muri aka Karere, ariko ko n’iyo umwana yaba afasha ababyeyi be guhahira urugo, ntakibazo abibonamo.

Ati “Cyaba ari ikibazo umubyeyi aretse inshingano zo gutunga urugo, ariko umwana abyikoreye ku bushake bwe byaba ari byiza kunganira ababyeyi, ariko kugeza iyi saha mu Rwanda rwacu, ndumva nta bihari mu Karere ka Rutsiro.”

Bamwe mu babyeyi bo barabishima

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Next Post

Kwirinda imibonano ikingiye n’idakingiye n’uwagaragaje ibimenyetso,…: Hasohotse amabwiriza yo kurwanya MPox mu Rwanda

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Kwirinda imibonano ikingiye n’idakingiye n'uwagaragaje ibimenyetso,…: Hasohotse amabwiriza yo kurwanya MPox mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.