Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bagaragara mu mirimo bishyurirwa ubundi idakwiye gukorwa n’abana, mu gihe ababyeyi babo bo bavuga ko babishima kuko urubyaro rwabo rubafasha gutunga imiryango, bityo ko ahubwo abatabikora batari bakwiye no kugabuza.
Abana bo mu Tugari dutandukanye muri uyu Murenge wa Kivumu, bavuga ko bajya mu mirimo inyuranye kugira ngo bunganire ababyeyi babo kubona amafunguro yo kubatunga.
Umwe muri aba bana, yagize ati “Ndayabaha bagahaha ibijumba, nyahereza mama cyangwa nkayaha papa.”
Aba bana bavuga ko iyo ababyeyi babo bagize icyo babona, na bo baba bakwiye kubunganira, kugira ngo buri wese arye ariko yagize icyo yinjiza.
Undi mwana ati “Buri wese ni ugushyiraho Magana atanu (500Frw) na papa agashyiraho ibihumbi bibiri (2 000Frw) na mama agashyiraho igihumbi (1 000Frw) ubundi mukabirira hamwe.”
Bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge ntibahakana ko abana bafatanya n’ababyeyi mu gushakira umuryango ifunguro, ariko bakagaragaza ko biterwa n’ubukene buri muri imwe mu miryango, ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko umwana wunganira ababyeyi mu gutunga urugo, ari we mwana.
Umubyeyi umwe ati “Hari igihe umubyeyi abura imikorere, ariko umwana we akaba ashoboye kugenda.”
Twagirayezu Innocent ati “Bagomba gufatanya ubuzima rero, ni ko bimeze. None se ubundi umwana arayafashe agiye kwirira imigati kandi n’ubundi arataha ashaka kurya? Urumva wowe wabimuha? Waba umuhereza iby’iki? Njye ntabyo namuha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko ibi bitaba muri aka Karere, ariko ko n’iyo umwana yaba afasha ababyeyi be guhahira urugo, ntakibazo abibonamo.
Ati “Cyaba ari ikibazo umubyeyi aretse inshingano zo gutunga urugo, ariko umwana abyikoreye ku bushake bwe byaba ari byiza kunganira ababyeyi, ariko kugeza iyi saha mu Rwanda rwacu, ndumva nta bihari mu Karere ka Rutsiro.”
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10