Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo twiboneye mu mudugudu wa ‘Dubai’ urimo inzu zisondetse wagarutsweho na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo twiboneye mu mudugudu wa ‘Dubai’ urimo inzu zisondetse wagarutsweho na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hagarutswe ku kibazo cya zimwe mu nzu zisondetse zo mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi wubatswe n’uzwi ku izina rya Dubai, bamwe mu bari bazituyemo basabwe kuzivamo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo. Twagezeyo twibonera uko izi nzu zimeze.

Uyu mugudugu uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yavugaga ku kibazo cya zimwe muri izi nzu zari zatangiye gusenyuka byari byatangajwe n’umwe mu baturage wabinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bari basoje itorero ryiswe ‘Rushingwangerero’, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku burangare bwa bamwe mu bayobozi butuma hakorwa ibikorwa nk’ibi by’inzu zitujuje ubuziranenge, bikaba bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi baba bagize uburangare nk’ubu, ari bo baba bakwiye kubazwa impfu z’abashobora kuburira ubizima bwabo muri ibi bikorwa.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe mu batuye muri uyu mudugudu, basabwe kuva mu nzu babagamo kuko byagaragaraga ko zishobora kubagwaho. Ni nyuma yuko hakozwe ubugenzuzi kuri izi nzu zose, bagasanga zirindwi muri zo zitujuje ubuziranenge.

Abasabwe kwimuka, ni ababa mu nzu zatangiye kwangirika mu buryo bugaragarira buri wese, ndetse n’abazibamo ubwabo, bakaba bavuga ko bari bafite impungenge ariko ko gusabwa kuzivamo mu buryo butunguranye, byababereye umutwaro.

Aba baturage bavuga ko iki cyemezo bakimenyeshejwe ku wa Gatandatu, basabwa ko batangira kuva muri izi nzu ku munsi ukurikiyeho ku Cyumweru.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Ntabwo byari kutworohera, urumva mu minsi ibiri ntabwo washaka inzu ngo ubashe kuyibona. Icya kabiri hari n’ikibazo cy’amafaranga, urabona turi mu itangira ry’abana.”

Aba baturage barimo ababaga muri izi nzu baraziguze ndetse n’abakodeshaga, bakibaza ikizakurikiraho kikabayobera kuko baguze n’uriya mushoramari uzwi ku izina rya Dubai.

Undi ati “Bavuze ko bazabariha ariko ntabwo batanze igihe, nta gihe batanze bazabahera ayo mafaranga yo kubaka izo nzu, cyangwa se izo nzu zizubakwa mu gihe kingana gute. Bo bavuga ko tuva mu nzu gusa bakazikorera ubugenzuzi bifuza.”

Bavuga ko ubuyobozi bwarangaye kuko izi nzu zimaze kuzura zahawe ibyangombwa byo guturwamo ndetse ko zinafite ubuziranenge.

Undi ati “Bari bahari zubakwa, izi nzu zahawe ibyangombwa ko zigomba guturwamo, zifite ibyangombwa ko zigomba no kugurishwa.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko inzu zirindwi ari zo zifite ikibazo muri uyu mudugudu, kandi ko abazibagamo, bazafashwa.

Yagize ati “Biranatwohera harimo n’umuntu wari umupangayi n’ubundi usanga akodesha, kuba yajya gukodesha ahandi ariko tukava mu bihe by’imvura, n’inzu ikaba yasanwa […] hari n’abo Leta yafashe gahunda yo kuba yanabishyurira ubwo bukode bw’ukwezi kumwe, kugira ngo umuntu abe yabona ahandi ajya gukodesha.”

Pudence Rubingisa avuga hari n’inzego ziri gukora iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu burangare, babiryozwe.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 5 =

Previous Post

Inkuru nziza ku Banyarwanda ijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bitunze benshi

Next Post

Umusaruro w’urugendo rwa Perezida Kagame uzaba ari inkuru nziza ku Banyarwanda- Abasesenguzi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

24/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusaruro w’urugendo rwa Perezida Kagame uzaba ari inkuru nziza ku Banyarwanda- Abasesenguzi

Umusaruro w'urugendo rwa Perezida Kagame uzaba ari inkuru nziza ku Banyarwanda- Abasesenguzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.