Nyuma yuko hagarutswe ku kibazo cya zimwe mu nzu zisondetse zo mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi wubatswe n’uzwi ku izina rya Dubai, bamwe mu bari bazituyemo basabwe kuzivamo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo. Twagezeyo twibonera uko izi nzu zimeze.
Uyu mugudugu uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yavugaga ku kibazo cya zimwe muri izi nzu zari zatangiye gusenyuka byari byatangajwe n’umwe mu baturage wabinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bari basoje itorero ryiswe ‘Rushingwangerero’, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku burangare bwa bamwe mu bayobozi butuma hakorwa ibikorwa nk’ibi by’inzu zitujuje ubuziranenge, bikaba bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi baba bagize uburangare nk’ubu, ari bo baba bakwiye kubazwa impfu z’abashobora kuburira ubizima bwabo muri ibi bikorwa.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe mu batuye muri uyu mudugudu, basabwe kuva mu nzu babagamo kuko byagaragaraga ko zishobora kubagwaho. Ni nyuma yuko hakozwe ubugenzuzi kuri izi nzu zose, bagasanga zirindwi muri zo zitujuje ubuziranenge.
Abasabwe kwimuka, ni ababa mu nzu zatangiye kwangirika mu buryo bugaragarira buri wese, ndetse n’abazibamo ubwabo, bakaba bavuga ko bari bafite impungenge ariko ko gusabwa kuzivamo mu buryo butunguranye, byababereye umutwaro.
Aba baturage bavuga ko iki cyemezo bakimenyeshejwe ku wa Gatandatu, basabwa ko batangira kuva muri izi nzu ku munsi ukurikiyeho ku Cyumweru.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Ntabwo byari kutworohera, urumva mu minsi ibiri ntabwo washaka inzu ngo ubashe kuyibona. Icya kabiri hari n’ikibazo cy’amafaranga, urabona turi mu itangira ry’abana.”
Aba baturage barimo ababaga muri izi nzu baraziguze ndetse n’abakodeshaga, bakibaza ikizakurikiraho kikabayobera kuko baguze n’uriya mushoramari uzwi ku izina rya Dubai.
Undi ati “Bavuze ko bazabariha ariko ntabwo batanze igihe, nta gihe batanze bazabahera ayo mafaranga yo kubaka izo nzu, cyangwa se izo nzu zizubakwa mu gihe kingana gute. Bo bavuga ko tuva mu nzu gusa bakazikorera ubugenzuzi bifuza.”
Bavuga ko ubuyobozi bwarangaye kuko izi nzu zimaze kuzura zahawe ibyangombwa byo guturwamo ndetse ko zinafite ubuziranenge.
Undi ati “Bari bahari zubakwa, izi nzu zahawe ibyangombwa ko zigomba guturwamo, zifite ibyangombwa ko zigomba no kugurishwa.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko inzu zirindwi ari zo zifite ikibazo muri uyu mudugudu, kandi ko abazibagamo, bazafashwa.
Yagize ati “Biranatwohera harimo n’umuntu wari umupangayi n’ubundi usanga akodesha, kuba yajya gukodesha ahandi ariko tukava mu bihe by’imvura, n’inzu ikaba yasanwa […] hari n’abo Leta yafashe gahunda yo kuba yanabishyurira ubwo bukode bw’ukwezi kumwe, kugira ngo umuntu abe yabona ahandi ajya gukodesha.”
Pudence Rubingisa avuga hari n’inzego ziri gukora iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu burangare, babiryozwe.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10